December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Inama y’igitaraganya yahuje Abaminisitiri 5 n’abaguverineri bose ku kibazo cyo gusenyera abaturage

YASUWE 46 

Kamayirese Germaine, minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi yavuze ko leta itari gutegereza ko abantu bapfa ngo uyu mwanzuro ufatwe kuko ubushize ibiza byahitanye abantu 280 mu karere u Rwanda rurimo.

Kuri uyu mugoroba abaminisitiri batanu, ba guverineri b’intara enye n’uyobora umujyi wa Kigali bahaye abanyamakuru ikiganiro basobanura ibikorwa byo gusenya inzu zitwa ko ziri mu manegeka.

Itegeko ryo kwimura abantu {batuye byemewe n’amategeko} riteganya ko umuntu yimurwa amaze guhabwa ingurane ikwiriye.

Abaturage ahanyuranye mu mujyi wa Kigali bagiye bagaragaza akababaro batewe no gusenyerwa inzu zabo, bavuga ko ari akarengane bakorewe na leta.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Claver Gatete yavuze ko mu gihugu inzu zigera ku 5,200 ziri mu bishanga abazituye bashobora guhitanwa n’ibiza kandi bakwiye kuhava.

Bwana Gatete avuga ko imvura imaze iminsi yashenye imihanda 22 yo kurwego rw’igihugu n’ibiraro ni 12, akavuga ko hagombaga gufatwa icyemezo gikomeye mu kurinda abantu nk’uko BBC yabyanditse.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Anastase Shyaka wari uyoboye iyi nama yavuze ko mu bantu 6,000 bamaze kuvanwa mu manegeka.

Yavuze ko muri abo 4,000 bacumbitse mu muryango n’abaturanyi, 1,500 bakodesherejwe inzu naho 300 bacumbikiwe mu mashuri ahanyuraye mu gihugu.

Bwana Shyaka ati: “Abatarabona ahandi twabashyize mu mashuri by’igihe gito. Amashuri si inzu ariko aruta amanegeka”.

Aba bategetsi bavuze ko mu nzu zashenywe bene zo abenshi nta byangombwa by’umutungo bari bafite, ariko ko leta iri kubafasha bose.

Bavuga ko kubavana aho bari bari aribyo byihutirwaga, ko abafite ibyangombwa ubu batangiye kumvikana nabo ku mitungo yashenywe kugira ngo bahabwe ingurane mu gihe gikwiriye.