December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubuyobozi bwa Rayonsport bwihanganishije Rugwiro Herve bunamwizeza ko bagiye gukora ibishoboka byose amategeko asaba.

YASUWE 71 

Rugwiro Herve watawe muri yombi ari kumwe perezida we Munyakazi Sedate

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihanganishije myugariro w’iyi kipe, Rugwiro Hervé watawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17, aho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Rubavu, akurikiranweho kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’impaburo mbimbano.

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo hasakaye  amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mukinnyi,ashinjwa kwambuka umupaka akajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atabiherewe uburengazira n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

 

Munyakazi Sedate umuyobozi wa Rayonsports  abinyujije kuri Twitter, yihanganishije Rugwiro Hervé avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bisabwa n’amategeko kugira ngo agaruke mu muryango mugari w’iyi kipe.

 

Ati ‘’Ubuyobozi bwa Rayon Sports twihanganishije umukinnyi wacu mu bibazo yahuye nabyo tunizera ko vuba agaruka mu muryango mugari w’aba Rayon. Icyasabwa cyose mu rwego rw’ amategeko twagikora ariko ukagaruka mu bawe.’’

 

Ni mugihe kandi amakuru aturuka i Rubavu akomeje kuvuga ko iperereza rigikomeje kubyaha aregwamo byo gukoresha impapuro mpimbano.

 

Ni umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri Rayonsports dore ko kuva yava muri APR FC yasibye umukono umwe gusa batsinze mo ibitego 6 ikipe ya Marine kubera amakarita 3 y’umuhondo.

 

Afunzwe mu gihe hitegurwaga umukino uzabahuza na APR FC.Ubushinjacyaha bufite iminsi 5 mu ipiperereza ririgukorwa mbere yo kumushyikiriza urukiko ngo inzira zibursnishwa ngo ritangire.