December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Imikino ibanza y’umunsi wa 14 wa Shampiyona irangiye APR FC ishimangiye ko umwanya wambere ukiri uwayo

YASUWE 66 

Uyu musni taliki ya 14 Ukuboza 2019 ikipe ya APR FC yari iyoboye urutonde rwa Shampiyona yari yerekeje mu karere ka Bugesera aho yari yagiye gushaka kureba ko yakura amanota 3 ku ikipe ya Heroes FC, urugendo rwaje no kuyihira kuko yabashije kuyazana yuzuye igakomeza kwerekana ko nta gahunda ifite yo gutakaza umwanya wambere.

Umukino wahuje ikipe ya APR FC na Heroes wabereye kuri Stade ya Bugesera (15h00) aho yanyuranye umucyo ku ntsinzi y’igitego 1-0 cyabonetse hakiri kare ku munota wa 13 w’umukino ibifashijwemo na Manishimwe Djabel.

APR FC yatangiye uyu mukino iri ku rwego rwo hejuru,igahusha uburyo bubiri mu minota 5 ya mbere y’umukino,yafunguye amazamu hakiri kare bituma benshi mu bakunzi ba ruhago bemeza ko igiye kunyagira iyi kipe izamutse uyu mwaka.

Ku munota wa37w’umukino,APR FC yahushije igitego cyabazwe,ubwo Manishimwe Djabel yahinduraga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Usengimana Danny awutera mu izamu n’umutwe ariko ba myugariro ba Heroes bawukuramo utararenga umurongo.

Mu gice cya kabiri APR FC yagarutse ifite gahunda yo gushaka ibindi bitego gusa igorwa n’uko na Heroes yaherukaga kunyagirwa na Rayon Sports ibitego 4-1 yari ihagaze neza ndetse yo inashaka kwishyura igitego.

Ku munota wa nyuma w’umukino,Heroes yari ikoze mu jisho APR FC ubwo Uwiduhaye Abubacar yari asigaranye n’umunyezamu Rwabugiri Umar,aho kumuroba atera hejuru umupira.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu,Gasogi United yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu gihe Bugesera FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 34 ku mwanya wa mbere wa shampiyona aho ikurikiwe na Rayon Sports na 28.ku mwanya wa 3 hari Police FC na 26. Heroes FC yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota umunani.

APR FC izagaruka mu kibuga ku munsi wa 15, tariki ya 21 Ukuboza, yakira Rayon Sports mu mukino witezwe na benshi.

Uku niko mu yindi mikino yabaga ku bindi bibuga byagenze ndetse n’uko iyindi mikino yo ku munsi ukurikira(ku cyumweru) iteganyijwe:

Uyu munsi:

Heroes FC 0-1 APR FC ( Djabel)

Gasogi United 1-1 AS KIGALI

Gicumbi FC 1-2 Bugesera FC

Ku cyumweru:

Rayon Sports FC vs Mukura VS (Stade de Kigali)
Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane)
SC Kiyovu vs Police FC (Stade Mumena)
Sunrise FC vs Marines FC (Stade Nyagatare)
Espoir FC vs AS Muhanga (Stade Rusizi)