November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Se wa Diamond yagaragaye aguza itike aho yari yitabiriye ubukwe

YASUWE 78 

Se w’umuhanzi Diamond Platnumz, Abdul Naseeb yagaragaye aguza umukobwa we, Esma Platnumz amafaranga y’itike nyuma yo gutaha ubukwe bwe.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena Naseeb yitabiriye ibirori by’umukobwa we, ariko akabura amafaranga y’itiki.

Uyu mugabo yahise yegera umukobwa we ngo amuhe amafaranga mu gihe Diamond Platnumz we yari kumwe n’abandi bashyitsi.

Ni mu gihe bisanzwe bizwi ko n’ubundi uyu muhungu we byagorana ko hari icyo yamumarira.

Uyu mubyeyi kandi aherutse kugaragara asubizwa inyuma mu birori byari byateguwe n’umuhungu we.

Abantu benshi bakomeje kugaruka ku buryo umugabo nk’uyu ufite umuhungu wihaye abura itike.

Abantu benshi bakunze kunenga Diamond bavuga ko adafasha Se yitwaje ko ngo yamutaye akiri muto. Nk’umuntu wemera Imana (ALLAH) nk’ikiremwamuntu hibazwa impamvu atagira icyo akora ngo ababarire umubyeyi we.