December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dore urutonde rw’amakipe 10 yambere yavuzweho cyane kuri Twitter kurusha ayandi mu Bwongereza muri uyu mwaka wa 2019

YASUWE 55 

Urubuga rwa Twitter ni urubuga rucishwaho amakuru yihuse ndetse n’ibitekerezo bitandukanye byaba iby’ibinyamakuru, ibindi bigo cyangwa abantu ku giti cyabo kugira ngo bibashe kugeza ubutumwa bwabo kubabakurikira mu buryo bwihuse.

Muri izi mpera z’umwaka wa 2019 twifashishije ikinyamakuru Mirror, uku niko amakipe yagarutsweho cyane kurusha ayandi muri uyu mwaka turi gusoza wa 2019 mu gihugu cy’Ubwongereza.

Uru rutonde rwiganjeho amakipe yo mu gihugu cy’Ubwongereza ari nacyo gifite Shampiyona ishobora kuba inakurikirwa cyane kurusha izindi hano mu gihugu, gusa nubwo uyu mukino w’umupira w’amaguru ariwo ufite amakipe yagarutsweho cyane kuri Twitter ntabwo ariwo wahize  iyindi mikino mu gukurikirwa cyane mu Bwongereza muri uyu mwaka wa 2019.

  1. Manchester United

Uyu mwaka wa 2019 usize ikipe ya Manchester United igiye mu maboko y’umutoza Ole Gunnar Solskjaer nk’umutoza wayo mukuru nyuma yo gutungurana yagaragaje ubwo yigaranzuraga ikipe ya Paris Saint Germain mu mikino ya Champions League, gusa nubwo iyi kipe idahagaze neza cyane nk’uko byari byitezwe ku rwego rw’iyi kipe, imyitwarire idasanzwe ndetse n’umubare munini isanzwe ifite w’abantu bahora bayihanze amaso byayifashije kuza ku mwanya wambere mu makipe yagarutsweho cyane mu gihugu cy’Ubwongereza.

  1. Liverpool

Nyuma yo gutwara igikombe cya Champions League ku nshuro yayo ya 6 ndetse no gutsikira ikabura igikombe cya Shampiyona yakozagaho imitwe y’inyoki, ikipe ya Liverpool yagaragaje ko ari ikipe iri ku rundi rwego muri uyu mwaka ndetse ikomeje no kubyerekana kugeza ubu, iri ku mwanya wa kabiri ku makipe yavugishije benshi ku rubuga rwa Twitter muri uyu mwaka.

  1. Manchester City

Ikipe ya Manchester City yerekanye ko itisukirwa mu mwaka wa 2019 yabashije gutwara ibikombe bitatu bitandukanye by’imbere mu gihugu: Premier League, FA Cup ndetse na  League Cup nayo nubwo idafite abakunzi benshi cyane ugereranyije n’izi kipe ihanganye nazo mu myanya yambere ibikorwa yagaragaje muri uyu mwaka byarivugiraga.

  1. Arsenal

Arsenal yarangije umwaka ushize wa Shampiyona ku mwanya wa 5, yageze ku mukino wanyuma wa Europa League ihabwa isomo rya ruhago n’ikipe ya Chelsea iyitsinda ibitego 4-1.

  1. Tottenham

Mu mwaka wa 2019, umutoza Mauricio Pochettino  yagejeje ikipe ya Totenham ku mwanya wa 4, itike iyijyana mu muri Champions League ndetse abasha no kuyigeza ku mukino wanyuma wa Champions Legue 2018-2019.

  1. Leeds United
  2. Newcastle United
  3. Aston Villa
  4. Barcelona
  5. Chelsea