December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuyobozi w’ikigo cya Iwawa arafunze na 3 mu bo bakorana

YASUWE 81 

Mu bihe bitandukanye mu kwezi k’Ukuboza 2019, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe kandi rufunga abagabo 4 bakoraga mu Kigo ngororamuco cya Iwawa, kiri mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, abafashwe barimo n’Umuyobozi wacyo.

Umuhuzabikorwa wa kiriya kigo witwa Nicolas Niyomugabo na bagenzi be batatu ubu barafunze. Bafunzwe bakekwaho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta na ruswa.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko bariya bantu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye.

Bamwe bafungiye kuri Station ya Kimihurura,  abandi ku ya Kicukiro. Avuga ko RIB yabakoreye amadosiye ubu akaba yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Ku byerekeye uko umutungo bakurikiranyweho kunyereza ungana, Umuhoza avuga ko bikiri mu iperereza bityo ko bitatangazwa.

Aimée Bosenibamwe uyobora Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) yabwiye Umuseke  dukesha iyi nkuru ko hari abakozi ba kiriya kigo cya Iwawa bafunzwe, ariko ko nta yandi makuru yatanga kuko bikiri mu iperereza.

Ati: “Nyakubahwa rwose nta ‘commentaires’ nakora ku bintu biri ‘under investigation’ {biri mu iperereza}, ariko nirirangira uzambaze nzagusubiza.”

Ikigo ngororamuco cya Iwawa cyagiyeho muri 2013 gishyizweho na Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo (MIJESPOC).

Gifite inshingano zo  kwigisha imyuga kandi kikagorora umuco ku bahoze ari inzererezi, ababaye imbata z’’ibiyobyabwenge, abajura n’abandi bafite imyitwarire mibi.

Giherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Bushaka.