December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuherwe Dr. Habumugisha Francis Wari waratorotse ubutabera Yaje ahita Yijyana kuri RIB

YASUWE 62 

Kuri uyu wa 12 ku saha ya 10:16 Minisitiri w’ubutabera Akaba n’intumwa Nkuru ya  Leta bwana  Johnston BUSINGE abinyujiye kurukuta rwe rwa twitter yasizeho ifoto ya Dr Francis Habumugisha ubwo yari  kukibuga cy’indege I Paris mu bufaransa.

Maze arenzaho amagambo agira ati” Habumugisha Francis yagarutse mu ijoro ryashize anisubiza we ubwe kuri RIB. Ubu Ubutabera buzakora akazi kabwo.

Kuri uyu wa 12 ku saha ya 10:16 Minisitiri w’ubutabera Akaba n’intumwa nkuru ya  Leta bwana  Johnston BUSINGE abinyujiye kurukuta rwe rwa twitter yasizeho ifoto ya Dr Francis HABUMUGISHA ubwo yari  kukibuga cy’indege I Paris mu bufaransa.

Maze arenzaho amagambo agira ati” Habumugisha Francis yagarutse mu ijoro ryashize anisubiza we ubwe kuri RIB. Ubu Ubutabera buzakora akazi kabwo.

Ku ikubitiro Dr Habumugisha Francis wari umuyobozi wa Goodrich Tv Yarezwe n’umukobwa avuga ko yamukubitiye muruhame.

Nyuma Habumugisha Francis yaje gufatwa ashyikirizwa ubutabera.

Ku wa 23 Nzeri 2019 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV, ukurikiranyweho gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane, icyaha ashinjwa ko yakoze ku wa 15 Nyakanga 2019.

Mu kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabye ko Habumugisha afungwa by’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza, kugira ngo atazasibanganya ibimenyetso.

Gusa urukiko rwaje gutegeka ko arekurwa by’agateganyo kuko yakurikiranywe ari hanze amezi abiri mbere yo gutabwa muri yombi kandi ntabangamire iperereza.

Ikindi ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa, Dr Habumugisha yatanze abishingizi urukiko rusanga ari abantu bazwi kandi b’inyangamugayo.

Irekurwa rya Dr. Francis Habumugisha atanze ingwate ntabwo ryanyuze Ubushinjacyaha, buhita bujuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeza ko uregwa agomba kuburana afunzwe.

Gusa umwanzuro ntabwo urashyirwa mu bikorwa, kuko Ubushinjacyaha buvuga ko bugishakisha uyu mugabo.

Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2019 abinyujije ku Twitter yagaragaje ko ari mu gihugu cy’u Bufaransa, ku ifoto imugaragaza ku kibuga cy’indege cya Paris.

Kumurongo wa telephone Rwandanews24.rw yagerageje kuvugana na RIB kugirango yumve icyo babivugaho ariko ntibyashoboka.

Tubibutse ko aramutse ahamwe niki cyaha,

Ingingo ya 212 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo mu 2013, iteganya ko iyo ukurikiranyweho icyaha atashoboye gufatwa kuko yihishe cyangwa yatorotse ubutabera, yaba ari mu Rwanda cyangwa se mu mahanga, Ubushinjacyaha bumukorera dosiye bukayishyikiriza Urukiko rubifitiye ububasha n’ubwo yaba atarabajijwe.

Nyuma yo gushyikirizwa dosiye. Urukiko rufata icyemezo kimutegeka kwitaba mu gihe cy’ukwezi, atakwitaba, hakemezwa ko yasuzuguye amategeko.

Ingingo ya 213 y’iryo tegeko ivuga ko mu gihe cy’iminsi umunani icyemezo kivugwa mu ngingo ya 212 y’iri tegeko gitangazwa mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda cyangwa ikinyamakuru cyemejwe n’urukiko kandi kikamanikwa ku biro by’Umurenge, by’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali aho ubuyobozi bwabyo bwagennye.

Ingingo ya 214 ivuga ko Iyo igihe kivugwa mu ngingo ya 212 y’iri tegeko kitubahirijwe n’uwihishe cyangwa uwatorotse ubutabera, acirwa urubanza
adahari. Urukiko ruca urubanza rushingiye ku myanzuro y’Ubushinjacyaha yonyine.

Theophile Bravery rwandanews24.rw