December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Akanyamuneza kari kose ku maso y’abasore b’ikipe ya Rayon Sports bakoreye imyitozo y’uyu munsi muri Piscine-Amafoto

YASUWE 65 

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Heroes Fc, abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje imyiteguro y’imikino isoza igice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda aho bitegura gukina n’ikipe ya Mukura VS, imyitozo y’uyu munsi ikaba yakorewe muri Piscine ya Hotel La Palisse Nyandungu, abakinnyi n’abatoza bishima ndetse banananura umubiri.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2019 nta myitozo yo mu kibuga ikipe ya Rayon Sports yakoze kuko abatoza n’abayobozi bahisemo ko abakinnyi bahurira kuri Piscine ya La Palisse Hotel ya Kigali iherereye i Nyandungu mu karere ka Gasabo, Hotel isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Gikundiro.

Umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez Espinoza yabwiye Rayonsports.rw intego y’aya masaha abasore be bamaze muri ‘Piscine’ agira ati:

“Koga muri ‘Piscine’ ni ingenzi ku mukinnyi w’umupira w’amaguru kuko usibye gutuma umutima utera neza kandi amaraso agatembera mu mubiri neza, bikomeza inyama kandi bifasha kuruhura umubiri iyo umuntu amaze igihe akora cyane.

Kuko twagize amahirwe yo kuba dufite iminsi itanu yo kwitoza mbere yo gukina umukino utaha, byari ngombwa ko dukorera muri Piscine ngo tugumane umwuka mwiza mu ikipe kandi byagenze neza. Ibisigaye ni mu kibuga.”

Ibi Rayon Sports yabikoze nk’intangiriro z’urugendo rwo kwitegura umukino uzayihuza na Mukura VS ku Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2019, saa 15:00 kuri stade ya Kigali.

Kapiteni Rutanga Eric yari yizihiwe
Akanyamuneza kari kose ku bakinnyi bose
Nizeyimana Mirafa nawe yari ahari
Umutoza Javier Martinez Espinoza ibyishimo byari byose

Photo: RENZAHO Chrisphe

Credit: RayonSports.rw