December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganda: Abanyeshuri b’Abanyarwanda n’abandi baherutse gufatwa barekuwe by’agateganyo

YASUWE 66 

Igipolisi cya Uganda kiratangaza ko bamwe mu banyamahanga, barimo Abanyarwanda, bafatanwe indangamuntu z’iki gihugu babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barekuwe by’agateganyo, ariko iperereza rikomeje. Ku kijyanye no kumenya niba aba Banyarwanda bari mu barekuwe by’agateganyo, U Rwanda  rwatangaje ko aya makuru rutarayabona.

Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Fred Enanga, mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, yatangaje ko gushakisha abantu bafite indangamuntu zigenewe abanyagihugu bonyine utarebaga Abanyarwanda gusa nk’uko byavuzwe mu itangazamakuru, ahubwo hari hagamijwe gushaka abanyamahanga bose bafite izo ndangamuntu babonye binyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Ntabwo iki gikorwa cyari kigendereye Abanyarwanda bonyine ahubwo ni abanyamahanga bose bakekwagaho ko bari bafite indangamuntu za Uganda barazibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Dosiye za bamwe zamaze gushyikirizwa umushinjacyaha wa leta, bamwe barekuwe by’agateganyo, bategekwa kwitaba ku minsi bahawe.”

Yakomeje avuga ko gufata indangamuntu y’umunyagihugu utari umunyagihugu ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yavuze kandi ko umubare nyawo, amazina n’ubwenegihugu by’abafashwe atabitangaza, gusa amakuru yatangajwe ku ikubitiro mu itangazamakuru nka The New Times avuga ko harimo abanyeshuri bane b’Abanyarwanda bane biga kuri Kaminuza Mpuzamahanga ya Kampala (KIU).

Abo banyeshuri b’Abanyarwanda bafashwe amazina yabo yamenyekanye ni Joram Rwamojo uhagarariye ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyo kaminuza, uwitwa Mugisha, Emmanuel na Kagara Living.

Daily Monitor yatangaje icyo gihe ko aba banyeshuri barimo gukorwaho iperereza ryimbitse ngo harebwe niba barafashe izo ndangamuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagamije kuzikoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.

Iki kinyamakuru cyanatangaje ko hari n’abakozi ba leta mu kigo gishinzwe gutanga indangamuntu bafashwe ngo batange amakuru ku kuntu abanyamahanga babona indangamuntu z’igihugu.

Ibi byose ariko Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda mu kiganiro n’Ijwi rya Amerika yirinze kugira icyo abivugaho, avuga ko raporo ku iperereza itarasohoka.

Ati: “Ishami ryacu ryihariye rishinzwe iperereza ntabwo rirangezaho raporo yuzuye kugirango menye icyo bavumbuye mu iperereza. Ariko icyo bari gukora, ni ukumenya niba abantu bafatanywe izo ndangamuntu ari abanyagihugu cyangwa abanyamahanga. Ngomba kubanza kumenya neza ikimaze kugerwaho, mbere y’uko navuga ibirenze kuri ibi.”

Yakomeje avuga ko bafite n’amakuru avuga ko nubwo abafashwe ari abanyamahanga bari bahishe ibyangombwa by’inzira by’ibihugu byabo kugirango batamenyekana.

Bitewe nuko hatatangajwe niba mu barekuwe by’agateganyo harimo n’abo Banyarwanda nubwo iperereza rikomeje, twagerageje kumva niba U Rwanda hari icyo ruzi kuri aya makuru, tubaza niba mu barekuwe by’agateganyo harimo n’abo banyeshuri b’Abanyarwanda dore ko bamaze n’iminsi bacikanwa amasomo.

Ubwo yabazwaga niba hari icyo bazi kuri aya makuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uubanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa bya EAC, Ambasaderi Olivier Nduhungire, yasubije Bwiza.com ko aya makuru ntayo barabona.  Mu magambo macye yagize ati: “Nta makuru mbifiteho.”

Hashize igihe kitari igito hatabwa muri yombi abanyamahanga ariko biganjemo Abanyarwanda abeshi bashinjwa kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bagezwa imbere y’ubutabera kenshi bugategeka ko basubizwa mu bihugu byabo.

Mu minsi ishize Abanyarwanda basaga 30 bakaba baragaruwe mu Rwanda nyuma yo gufatirwa mu Karere ka Kisoro bakagezwa imbere y’ubutabera bukanzura ko basubizwa mu Rwanda. Hari kandi bamwe muri bo banze kwemera ko binjiye muri Uganda binyuranyije n’amategeko barafungwa.

U Rwanda rukaba rwarakomeje kwinubira iri tabwa muri yombi rya hato na hato ry’Abanyarwanda bajya gushaka imirimo muri Uganda, ndetse bamwe bikabaviramo gukorerwa iyicarubozo bitwa intasi z’u cyangwa banze kwifatanya n’imitwe irwanya ubutegetsi u Rwanda rukomeje gushinja Uganda gushyigikira.