December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Minisitiri Busingye Johnston yemeje ko nubwo Dr.Habumugisha yasohotse igihugu mu buryo butemewe agomba kuzaryozwa ibyo yakoze.

YASUWE 44 

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yatangaje ko Dr. Francis Habumugisha ushakishwa n’ubutabera, yasohotse mu gihugu anyuze mu nzira zitemewe kuko ari ku rutonde rw’abatemerewe gusohoka mu gihugu.

Nyuma y’uko amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Dr Habumugisha yidegembya i Paris mu Bufaransa amaze iminsi acicikana, abantu batandukanye banyuze kuri Twitter bakomeje kwibaza uburyo umuntu ushakishwa n’ubutabera yasohotse igihugu akanigaragaza nk’aho ntacyabaye.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko uwo mugabo yanyuze mu nzira zitemewe kuko ari ku rutonde rw’abatemerewe gusohoka mu gihugu.

Yagize ati “Urukiko rwategetse ko Habumugisha afungwa by’agateganyo. Ari ku rutonde rw’abinjira n’abasohoka batemerewe gusohoka. Yasohotse igihugu anyuze mu nzira za Panya. Yarahunze, igihe n’igihe azagezwa imbere y’ubutabera.”

Nku’uko twabibagejejeho mu nkuru yabanje, ku wa 23 Nzeri 2019 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV, ukurikiranyweho gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane, icyaha ashinjwa ko yakoze ku wa 15 Nyakanga.

Icyo cyaha kiramutse kimuhamye, ingingo ya 121 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Ingingo ya 212 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo mu 2013, iteganya ko iyo ukurikiranyweho icyaha atashoboye gufatwa kuko yihishe cyangwa yatorotse ubutabera, yaba ari mu Rwanda cyangwa se mu mahanga, Ubushinjacyaha bumukorera dosiye bukayishyikiriza Urukiko rubifitiye ububasha n’ubwo yaba atarabajijwe.

Nyuma yo gushyikirizwa dosiye. Urukiko rufata icyemezo kimutegeka kwitaba mu gihe cy’ukwezi, atakwitaba, hakemezwa ko yasuzuguye amategeko.

Ingingo ya 213 y’iryo tegeko ivuga ko mu gihe cy’iminsi umunani icyemezo kivugwa mu ngingo ya 212 y’iri tegeko gitangazwa mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda cyangwa ikinyamakuru cyemejwe n’urukiko kandi kikamanikwa ku biro by’Umurenge, by’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali aho ubuyobozi bwabyo bwagennye.

Ingingo ya 214 ivuga ko Iyo igihe kivugwa mu ngingo ya 212 y’iri tegeko kitubahirijwe n’uwihishe cyangwa uwatorotse ubutabera, acirwa urubanza
adahari. Urukiko ruca urubanza rushingiye ku myanzuro y’Ubushinjacyaha yonyine.

Credit: RadioTv10

Inkuru yabanje: Umunyemari Dr. Francis Habumugisha wakubise umukobwa mu ruhame akaba ashakishwa n’ubutabera bw’ u Rwanda yagaragaye I Paris yidegembya