December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yakiriye indahiro z’ Abayobozi bakuru mu rwego rw’Ubutabera barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

YASUWE 66 

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 6 Ukuboza 2019, Umukuru w’ Igihugu Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru mu rwego rw’Ubutabera, abasaba kurwanya no gukumira   Ruswa kuko iramutse yabaye umuco mu bucamanza, iba yabaye umuco mu gihugu cyose.

Umukuru w’Igihugu yakiriye indahiro ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukamulisa M.Therese, Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique na Visi Perezida w’Urukiko rukuru rw’ubucuruzi, Nkurunziza Valens.

Perezida Kagame yashimiye Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bacyuye igihe ari bo; Prof Rugege na Zainabu Kayitesi, avuga ko bifashe neza, bayobora abo bari bashinzwe neza kandi buzuza inshingano zabo mu mu nyungu z’igihugu, iz’abanyarwanda n’abandi bose.

Aha niho yahereye abwira ababasimbuye ko bafite umusingi ukomeye wo gukomeza kubakiraho bakageza ubutabera ku rundi rwego kandi hari icyizere ko bazagira imirimo myiza bakuzuza n’inshingano uko bikwiye.

Ati “Nk’uko tubizi ubutabera bushingira ku mategeko no kuyubahiriza bikwiye kuba umuco mu buzima bwacu bwa buri munsi ntibibe umugenzo cyangwa ibyo dusabwa gusa”.

Perezida Kagame yavuze ko ‘kugira amategeko ameze neza ari ingenzi ariko icyo amarira abaturage nicyo cyangombwa’, asaba ko ibijyana n’aya mategeko bigomba kubahirizwa bigashyirwa mu bikorwa.

Yasabye abacamanza kwita ku myitwarire

Perezida Kagame yibukije ko ubutabera bushingira ku cyizere abantu bagirira abacamanza nacyo kigashingira ku budacyemwa, ubushishozi no kutabogama, bagaragariza mu buryo imanza zicibwa.

Yasabye abayobozi mu rwego rw’ubutabera kugira imyitwarire n’imyifatire kugira ngo abanyarwanda babone ubutabera bakwiye kandi bushyigikira iterambere ry’igihugu.

Ati “Icyizere rero kirubakwa, kigaharanirwa, kikanarindwa niyo mpamvu dusaba abacamanza kugira imyitwarire n’imyifatire bisumba ibyo dusaba abandi banyarwanda basanzwe nubwo n’abandi basanzwe mu nzego z’ubuyobozi dufite ibyo tubasaba byo ku rwego rwo hejuru”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu butabera ariko atanga umukoro wo gukemura ibibazo bivugwa mu bucamanza cyane cyane ruswa.

Ati “Harimo ibivugwa bya za ruswa ibyo birumvikana ko dukwiriye kuyirwanya kugira ngo itazaba umuco iyo yabaye umuco mu bucamanza iba yabaye umuco mu gihugu hose ntabwo bijyanye n’inzira turimo n’amajyambere twifuza”.

Yavuze ko ababigaragaramo baba bakwiye kubibazwa no kubihanirwa ku mugaragaro no ku buryo buhagije.

Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda batandukanye bari bitabiriye uyu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bakuru mu rwego rw’Ubutabera, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishingamategeko.