December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gasogi irahura na APR FC idafite bane mu nkingi za mwamba

YASUWE 111 

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 7 Ukuboza 2019 shampiyona irakomeza ku munsi wa 13, aho ikipe ya Gasogi ikina na APR FC idafite abakinnyi bane isanzwe igenderaho.

Imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza uri uyu wa Gatandatu, ubwo haza gukinwa imikino ine, by’ukwihariko utegerejwe na benshi ukaba ari umukino APR FC izaba yakiriyemo Gasogi kuri stade ya Kigali I Nyamirambo I Saa Cyenda zuzuye.

Ikipe ya Gasogi nk’uko tubikesha urubuga rwayo rwa internet, izakina uyu mukino idafite abakinnyi bane basanzwe banabanza mu kibuga, barimo umunye-Congo Manace Mutatu Mbedi wavunikiye i Rubavu ubwo bakinaga na Etincelles, umunya-Liberia Herron Berrian wavuye muri Kiyovu.

Hari kandi na rutahizamu ukomoka muri Mali Tidiane Kone utarakaoze imyitozo yo kuri uyu wa Kane, uyu nawe yavunikiye mu mukino Gasogi yatsinzemo Heroes, ikazakina itanafite Kapiteni wayo Guy KAZINDU wavunitse ukoboko nk’uko KT press yabyanditse.

Imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona

Ku wa Gatandatu taliki 07/12/2019

  • APR FC vs Gasogi United (Stade ya Kigali I Nyamirambo)
  • Bugesera vs Musanze (Bugesera)
  • Etincelles vs Sunrise FC (Stade Umuganda)
  • AS Muhanga vs SC Kiyovu (Stade Muhanga)

Ku Cyumweru taliki 08/12/2019

  • AS Kigali vs Gicumbi (Stade ya Kigali i Nyamirambo)
  • Marines FC vs Espoir FC (Stade Umuganda)
  • Police FC vs Mukura VS (Stade ya Kigali i Nyamirambo)
  • Heroes vs Rayon Sports FC (Bugesera)