December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Musanze Inzu 13 nizo zimaze kubarurwa ko zahitanywe n’imvura

YASUWE 70 

Mu ijoro ryo kuwa kane ahagana mu masaha ya saa 1:00′ z’igitondo, imvura idasanze yaguye mu karere ka musanze maze yibasira amazu n’ imyaka by’abaturage biganjemo abo mu mirenge ya MUKO, KIMONYI na NKOTSI.

Mugihe hagikorwa ibarura ngo hamenyekane ibyangiritse, ubu hamaze kubarurwa amazu 13, imyaka irimo ibishyimbo, ibigori n’intoki.

Abaturage bagezweho n’ibiza bagariye n’umunyamakuru wa KT Radio bamutangarije ko ahagana mu ma saa 1:00 z’ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane  bumvise umutingito ukabije ndetse n’imirabyo, ubwo bagahita batangira gusohoka ndetse no gusohora abana mu mazu.

Abaturiye Umudugudu wa Rugondo batangaje ubwo bari mu mazu yabo baryamye  babonye umusozi uturitse amazi akuzura mumazu ari nako asenyuka. ubwo batangiye gusohora abana mumazu maze barara bicaye hanze kugeza mu gitondo.

Iyi mvura nyinshi yangirije ubutaka bwari buhinze ho imyaka myinshi, gusa ntamuntu wahasize ubuzima.

Gusa hari abaturage bafite impungenge zaho bagiye kwerekeza kuko ntaho bafite ho kuryama.

Bakaba basaba ubuyobozi ko bwabimura bukabatuza ku midugudu ahatagerwa n’ibiza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ntiburagaragaza ibyangijwe niriya mvura gusa kuri uyu wa kane mugitondo bwari bumaze kugaragaza  ko amazu 13 mu mirenge 3 ariyo yasenyutse.

Afishe SEBAHAGARARA umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Musanze, yatangaje ko batangiye gufasha imiryango yagezweho n’ibiza, harimo kubacumbikisha mu baturanyi, kubashakira amacumbi ndetse no gushakira abatishoboye aho bakinga umusaya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwanaboneyeho gukangurira abagituye mumanegeka kwimuka bakajya ahatagerwa n’ibiza bishobora gushyira ubuzima bwabo mu Kaga.

Theophile Bravery rwandanews24.rw