December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amerika yabwiye abaturage bayo kugabanya ingendo muri Tanzania

YASUWE 118 

Ibiro bya Leta zunze ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byasabye abaturage bayo kugabanya ingendo muri Tanzania kubera ubwumvikane buke buri hagati y’ibihugu byombi buturuka ku kutumvikana k’uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina bo muri Tanzania.

Iriya nama yerekana ko ubutegetsibwa Donald Trump bufite politiki imwe niy’uwo yasimbuye Barrack Obama ku byerekeye kuvugira  uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina muri Africa.

Itangazo rya USA rivuga ko muri Tanzania ababana bahuje ibitsina, abihinduje ibitsina… bugarijwe n’ivangura ndetse hari bamwe bafunzwe, abandi bacibwa amande.

Rivuga ko abakekwaho kuba abatinganyi bategekwa gusuzumwa mu kibuno kugira ngo harebwe niba koko aribo kandi ibi ngo ni uguhohotera uburenganzira bwa muntu nk’uko farecompare yabyanditse .

Umwaka ushize umwe mu bapolisi bakorera  Dar es Salaam yavuze ko Polisi igiye gushyiraho uburyo bwo kugenzura imbuga nkoranyambaga cyane cyane WhatsApp kugira ngo hatahurwe abantu bafite umugambi wo guhura bagakora ubutinganyi.

Muri Nzeri, 2019 hari irindi tangazo USA yari yasohoye iburira abaturage bayo kutajya muri Tanzania kwanga ko bazahandurira Ebola, icyo gihe abategetsi muri Tanzania bakaba baramaganiye kure ayo makuru bavuga ko nta shingiro afite.

Itangazo rya USA kandi ryaburiye abaturage bayo ko hari amakuru avuga ko hari ibitero by’iterabwoba bitegurwa kuri Tanzania bityo ko bagomba kwitwararika.