December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abarwanyi ba FDLR banze kumanika amaboko bakomeje gushira uruhongohongo

YASUWE 71 

Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zatangaje ko zishe Afrika Gaspard wari ukomeye muri FDLR, Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega usanzwe ari umuyobozi w’uyu mutwe urwaya ubutegetsi bw’u Rwanda aracika.

Aya makuru yemejwe na Maj. Ndjike Kaiko Guillaume, komanda wa operasiyo Sukola 2 irimo  gukorerwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nk’uko Interview.CD yabitangaje gusa gucika kwa Gen. Omega kurimo  kuvugirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Afrika Gaspard yiciwe mu gace ka Runga, Tongo muri teritwari ya Rutshuru kuri uyu wa 4 Ukuboza 2019. Ni mu gitero ingabo zahagabye.

Afrika Gaspard yishwe nyuma ya Asifiwe Manudi Nshimiyimana wari wungirije umuyobozi wa ’special force’ ya FDLR yitwa CRAP uherutse gufatirwa i Goma.

Ibitero kuri FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro birakomeje mu burasirazuba bwa Congo/Kinshasa. Amakuru aheruka muri Kivu y’Amagepfo avuga ko abarwanyi basaga 300 bamaze kurambika intwaro hasi, abandi basaga 100 n’imiryango yabo barafashwe.