December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuhanzi Bushali n’itsinda bari bafunganywe barekuwe by’agateganyo/ Video

YASUWE 36 

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Hagenimana Jean Paul [Bushali] na Nizeyimana Slum [Slum Drip] bazwi mu njyana ya Kinyatrap ndetse na Uwizeye Carine bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge baburana bari hanze.

Ni nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwari rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu isomwa ry’urubanza ryabaye taliki 4 Ugushyingo 2019.

Nyuma yo kutanyurwa n’imyanzuro y’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge Bushali n’abo bareganwa bahisemo kujurira Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Nyuma y’urubanza rw’ubujurire Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu taliki 4 Ukuboza 2019 rwanzuye ko Bushali n’abo bari bafunganywe bagomba kurekurwa bakaburana bari hanze icyakora bategekwa kujya bitaba ubushinjacyaha buri wa Gatanu w’icyumweru bitwaje dosiye yabo.

Itegeko rihana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge rivuga iki?

Mu ngingo ya 263 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko “Umuntu wese ufatanwa, urya , Unywa, witera, Uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa haruguru ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.”

Mu mu ngingo ya 96y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, igaragaza impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha.

Itegeko risobanura ko “Ukurikiranyweho icyaha adashobora gufungwa mbere y’urubanza cyeretse hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha kandi icyo akurikiranyweho kikaba ari icyaha amategeko yateganyirije guhanisha igifungo cy’imyaka ibiri nibura.”

Kuba Bushali n’abo bareganwa bari bakurikiranyweho icyaha gihanishwa igifungo kitarengeje imyaka ibiri kandi ifungwa ry’agateganyo rikaba rivuga ko rikurikizwa iyo umuntu akatiwe igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri, niyo ngingo yabarengeye bituma Urukiko rutegeko ko barekurwa bakaburana bari hanze icyakora bakajya bitaba ubushinjacyaha buri wa Gatanu w’icyumweru.

Kanda hano urebe video: https://youtu.be/9n_Sg3U5jew