December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma y’ibirego by’Uburundi ku Rwanda ICGLR yatangije iperereza

YASUWE 48 

Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Ukuboza 2019 ryohereje itsinda ry’intumwa mu Burundi no mu Rwanda zigomba gukora iperereza ku gitero cyo kuwa 17 Ugushyingo 2019 cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi muri Komini Mabayi mu ntara ya Cibitoke.

Iri tsinda rigizwe ahanini n’intumwa ziva muri Uganda, Congo na Kenya, ryahawe iminsi umunani uhereye kuri uyu wa 03 Ukuboza 2019, rikujya mu Burundi no mu Rwanda bagakora iperereza ryitondewe kuri iki kibazo.

Ibaruwa yashyizwe ahagaragara na ICGLR ivuga ko abo boherejwe bagiye gukora iperereza ryitondewe kugirango hamenyekane uko ibintu byifashe hagati y’u Burundi n’u Rwanda birebana ay’ingwe kuva mu 2015.

Biteganyijwe ko abashinzwe iperereza bazagera mu Burundi no mu Rwanda bakoresheje imodoka bakanyura mu Bugarama bajya I Buumbura, aho bazava berekeza mu Cibitoke, ahabereye icyo gitero u Burundi buvuga ko abakigabye baturutse mu Rwanda, ariko rwo rukabihakana.

Bivugwa ko iki gitero cyahitanye abasirikare benshi b’u Burundi n’ubwo leta yirinze gutangaza umubare nyawo w’abakiguyemo.

Leta y’u Burundi ikaba yarihanije Leta y’u Rwanda ivuga ko itazakomeza kwihanganira ubushotoranyi bw’u Rwanda ndetse ko nibyongera izihorera izihimura. Ibi Uburundi buherutse kubitangaza mu rwandiko bwashyize ahagaragara rubimenyesha akarere n’ umuryango mpuzamahanga ngo ugire icyo ukora ku cyo bwise ubushitoranyi bw u Rwanda.

Icyo gitero cyagabwe mu Burundi kikaba cyarabaye igikurikira ibindi bitero byagiye bigabwa mu bihe bitandukanye mu Mirenge ya Nyabimata na Bweyeye mu Rwanda, ibitero byagiye byigambwa n’ umutwe FLN. U Rwanda rukaba narwo rwaragiye rutunga agatoki u Burundi ruvuga ko FLN itera iturutse muri iki gihugu.

Iri tsinda rije gukora iperereza kuri icyo gitero birashoboka ko ryaba rije biturutse kuri ibyo birego biherutse gutangwa n’ u Burundi.

Iri tsinda kandi ry’ iperereza, rishobora kuba ryaturutse mu rindi rinini risanzwe rigizwe n’indorerezi za ICGLR ryitwa Joint Intelligence Fusion Centre (JIFC) rigizwe nabasirikari n’ impuguke mu by’umutekano basanzwe bafite ucyicaro mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’amajyaruguru.

Twakwibutsa ko iryo tsinda ry indorerezi ry’ibihugu bya ICGLR, ryagiyeho mu kugenzura umupaka uhuriweho n’u Rwanda na Congo, igihe hari imirwano hagati y umutwe M23 na Leta ya Congo, icyo gihe Congo na bimwe mu bihugu by’amahanga bikaba bararegaga ko M23, ishyigikirwa ikanaterwa inkunga n’u Rwanda, ibintu nabyo u Rwanda rwagiye ruhakana.

Ese iri tsinda rigiye mu Burundi hakwizerwa ko haricyo rizageraho byafasha u Burundi, u Rwanda cyangwa ICGLR?

Biragoye kwemeza ko hari ikizavamo kubera impamvu ebyiri z’ingenzi:

  1. Kuba ICGLR ubusanzwe idakomeye kugeza ku rwego rw’uko n’iyo basanga u Burundi bufite ukuri bwafatira ibihano u Rwanda, nk’uko CEDEAO yafashe icyemezo gikomeye harimo no gushaka kugaba ibitero bya gisirikari kuri Gambia, ubwo Perezida, Yahya Jammeh yari yibye amatora.

Uwo muryango waje gusubizaho perezida wari watowe n’abaturage. Nta na hamwe ICGLR izwi mu gukoresha imbaraga mu gukemura ikibazo mu banyamuryango bawo.

  1. Ese niba buramutse bigaragaye muri raporo y’iperereza ko koko igitero cyagabwe n’u Rwanda, u Rwanda rwo rwazemera ibyo birego? Gutekereza ko rwabyemera, biri kure nk’ukwezi. Rwazamaganira iyo raporo bityo ibe imfabusa.

Muri rusange ibyo nibyo abasesenguzi banengera imiryango nka ICGLR kuko mu by’ukuri itwara akayabo k’imisanzu y’ibihugu binyamuryango, ariko wakwitegereza ugasanga nta gifatika imarira ibihugu harimo no gukemura amakimbirane no kugarura amahoro aho bibuze.

Ushingiye kuri izo mpamvu ebyiri zavuzwe haruguru, umuntu ntiyatinya kuvuga ko ibizava mu iperereza ry’iryo tsinda ntacyo bizatanga, ahubwo bikaba byafatwa nko guta umwanya no kwitemberera.

Mu byukuri nibagera ku myanzuro myiza, itabogamye, kandi igashyirwa mu bikorwa, ICGLR izaba ikoze amateka adasanzwe nk’uko Bwiza dukesha iyi nkuru yabyanditse.