December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Iteganyagihe ry’ikirere kuva taliki ya 1 kugera 31 Ukuboza 2019

YASUWE 72 

Nk’uko tubigezwaho n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo-Rwanda tukamenya uko ikirere kiribube kifashe mu rwego rwo kwitwararika tukanakumira Ibiza bitewe n’ingano y’imvura iribugwe, na none tugiye kubagezaho iteganyagihe ry’ukomimvura izagwa muri uku kwezi k’Ukuboza. Ni ukuvuga kuva taliki ya 1 kugera 31 Ukuboza 2019.

Biteganyijwe ko imvura izagwa mu turere tw’igihugu twose, ikazagwa mu kigero gitandukanye bitewe n’imiterere ya buri karere. Meteo Rwanda irakangurira abanyarwanda gukomeza kwitwararika igihe imvura irimo kugwa birinda kugama munsi y’ ibiti, gucomeka ibikoresho bikoresha umuriro igihe imvura irimo kugwa, kuvugira kuri telefoni igihe imvura irimo kugwa, kuko ibyago ntibiteguza bishobora kuba intandaro y’ibibazo birimo n’impfu.

Ni muri urwo rwego buri wese asabwa gutanga amakuru igihe abonye ahashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga hashobora kuba hakwibasirwa n’ibiza ku buryo bworoheje.

Mwakwifashisha umurongo wa telefoni utishyurwa wa Meteo Rwanda: 6080.

Iteganyagihe kuva taliki ya 1 kugera 31 Ukuboza 2019