December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gasabo: Polisi yafashe abakoraga ubwambuzi bushukana mu kohererezanya amafaranga

YASUWE 57 

Abafashwe ni uwitwa Hakizimana ufite imyaka 26 na Nduwamungu Alexandre ufite imyaka 36, aba bakaba bagendaga bakora ubwambuzi bushukana bibanda ku bakozi b’ibigo by’itumanaho batanga serivisi zo Kohererezanya amafaranga (Mobile Money).  Aba bafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Ukuboza, bafatiwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali bamaze kwiba umwe mu batanga serivisi zo kohererezanya amafaranga kuri telefoni (Agent).

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Marie-Gorette Umutesi avuga ko bafashwe nyuma yo kwiba  amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 130 ku mukozi  utanga  serivisi zo kohererezanya amafaranga(Agent).

CIP Umutesi avuga ko uwo mukozi wa Mobile Money yari mu kazi mu kagari ka Kibaza mu murenge wa Kacyiru haza abantu babiri bari kuri moto ifite ibirango RA750X, bamugezeho babikuza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 130, nyuma biza kugaragara ko bakoresheje umurongo wa telefoni utari uwabo.

Yagize ati: “Kuri uyu wa mbere Hakizimana na Nduwamungu bari bari kuri moto bagera ku mukozi wa Mobile Money babikuza amafaranga ibihumbi 130, nyuma bamaze kugenda uyu mukozi yahise abona ko abo basore bamwibye kuko bari bakoresheje umurongo wa telefoni (Sim card) bari bibye undi muntu ukoresha serivisi zo kohererezanya amafaranga.”

Uyu mukozi yahise yitabaza inzego z’umutekano zari hafi aho zikurikirana ba basore bafatwa bataragera kure.

Aba basore  bamaze gufatwa bahise bashyikirizwa Polisi ikorera ku murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yaboneyeho gukangurira abanyarwanda kurinda imibare y’ibanga bakoresha babikuza amafaranga, anasaba abakozi  batanga serivisi zo kohererezanya amafaranga kuba maso ndetse bakajya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye bene abo bambuzi.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 174 ivuga ko  umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Police