December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ifoto y’Umunsi: Rugwizangoga yishimanye n’abashoferi bahuguriwe gutwara imodoka by’umwuga

YASUWE 86 

Umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda, Michaella Rugwizangoga, nyuma yo gushyikiriza impamyabushobozi abashoferi barangije amahugurwa ajyanye no gukora akazi kabo kinyamwuga yifatanyije nabo mu kwishimira ibyo bagezeho.

Abashoferi basaga 150 barimo abagore 69 bahuguwe mu mezi abiri ni bo bahawe impamyabumenyi mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 3 Ukuboza 2019.

Uretse kuba aba bashoferi bari basanganywe uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka, amahugurwa bayaherewemo ubumenyi bwo kwita ku bakiliya, gukoresha indimi, ubutabazi bw’ibanze, ubukerarugendo no gukoresha ikoranabuhanga rya google map ribafasha kumenya icyerekezo cy’aho bagana.

Nyuma yo gushyigikirizwa impamyabushobozi abashoferi bafashe umwanya wo kubyina maze Rugwizangoga Michaella na we abasanga aho bari bafatanya kuwuceka mu mbyino zigezweho nka Zanku na Shaku.

Mu gihe kiri hagati y’iminota 10 na 20, Rugwizangoga yirekuye afatanya n’abashoferi kubyina indirimbo zitandukanye zirimo “Tetema” ya Rayvanny na Diamond Platnumz, “Baba lao” ya Diamond n’izindi.

Mu mwaka umwe, Volkswagen imaze ku isoko ry’u Rwanda imaze kugera ku rwego ikora ingendo ibihumbi 50 ku kwezi, ifite abashoferi 250 ku isoko. Irateganya kongera imodoka ikoresha no guhugura abashoferi b’umwuga bafite ubumenyi bwisumbuye burenze gusa kugira uruhushya rwo gutwara imodoka nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

 

Umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda, Michaella Rugwizangoga, yafatanyije n’abashoferi barangije amahugurwa ajyanye no gukora akazi kabo kinyamwuga kubyina                                                                                                       
Rugwizangoga yabyinaga bigezweho, akananyuzamo akamwenyura                     
Wari umunsi w’ibyishimo ku bashoferi bahawe impamyabushobozi nyuma yo guhugurwa uburyo bwo gutwara imodoka by’umwuga