December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Donald Trump ntazitabira inteko igamije kumweguza k’umwanya w’umukuru w’igihugu.

YASUWE 51 

Donald Trump yanze kwitabira inteko izaterana kuri uyu wagatatu.

Ibiro bya perezida wa Amerika byatangaje ko ku wa gatatu Perezida Donald Trump n’abanyamategeko be batazitaba inteko izateranira mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko ikomeje kwiga ku kumweguza.

Umujyanama mu biro bya Amerika yandikiye inteko y’abacamanza ko Bwana Trump adashobora kwitaba icyo gikorwa ngo gikorwa mu buryo “bubogamye”.

Mu ibaruwa kandi yanditse avuga ko tariki 4 ukuboza 2019 perezida Donald Trump azaba ari hanze y’igihugu mu nama y’abayobozi ba NATO  izabera i London mu bwongereza.

Umujyanama wa Perezida Donald Trump Pat A.Cipollone yakomeje avuga ko inzira zo kweguza umuyobozi zisobanutse.avuga ko inteko y’abacamanza igomba kumva ikanasuzuma ibimenyetso ubwayo .1998 bagaragaje ko iyo komite idashobora kwakira raporo zatanzwe nundi uwari we wese  ngo bayigendereho,ibyo byaba bisobanuye ko ntakamaro k’ inshingano iyi komite ifite. Iyi baruwa tuyikesha ikinyamakuru cyandikirwa kuri murandasi theguadians wayisoma birambuye hano ibaruwa  .

Mu cyumweru gishize, Bwana Trump yasabwe n’abagize iyi nteko kuyitaba akisobanura cyangwa akareka gukomeza kwinuba yamagana ibiri gukorwa.

Ibiro bya perezida wa Amerika bivuga ko ibiri gukorwa “bikorwa mu buryo bubogamye”.

Byatangaje kandi ko ubutumire bwa perezida bwo kwitaba iyi nteko ku wa gatatu w’iki cyumweru babubonye bitinze bityo Bwana Trump ntabone umwanya uhagije wo kwitegura iyi nteko.

Igikorwa cyo kumva iyi nteko kizaba ku wa gatatu ni indi ntambwe mu iperereza rikomeje rigamije kweguza Bwana Trump.

Iri rishingiye ku biganiro kuri telefone hagati ya Bwana Trump na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Muri icyo kiganiro, Bwana Trump asaba Bwana Zelensky gukora iperereza kuri Joe Biden, ubu uri imbere mu ishyaka ry’abademokarate mu kwiyamamariza kuyobora Amerika, n’umuhungu we Hunter Biden, wakoreye kompanyi y’iby’ingufu muri Ukraine yitwa Burisma.

Iperereza rigamije kureba niba Bwana Trump atarakangishije Ukraine kuyambura ubufasha mu bya gisirikare ihabwa na Amerika niba idakoze ibyo yifuza ku batavuga rumwe na we.

Bwana Trump ibi bimuhamye bishobora kumuviramo kweguzwa ku mwanya ariho.

Trump ariko yahakanye ko nta kibi yakoze kandi yamaganye iki gikorwa kiri gukorwa.