December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Faustin Twagiramungu yatangaje ko MRCD igiye guhaguruka ikarwana

YASUWE 72 

MRCD irashinja u Rwanda na Congo icyo bise ubwicanyi ku mpunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo, aho umuvugizi w’iyi mpuzamashyaka y’imitwe itavuga rumwe na leta y’u Rwanda MRCD  akaba n’ umuyobozi wungirije Faustin Twagiramungu, yavuze ko bagiye guhaguruka batazakomeza kurebera.

Mu kiganiro n’Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, aravuga ko iri huriro ryasohoye itangazo mu mpera z’ ukwezi gushize kuva taliki ya 25 kugera kuya 30Ugushyingo  2019, rivuga ko u Rwanda rufatanyije na Congo mu kwica impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo.

Faustin Twagiramungu yagize ati: Abarwanya impunzi z’abanyarwanda zirimo abana, abagore, abafite ubumuga, ni Ingazo z’ u Rwanda zambara imyenda y’igisirikare cya Congo ubundi bakica abantu babeshya ngo ni Congo irimo kurwanya abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko bamaze kurambirwa kuko Congo yitabaje ibihugu by’ibituranyi mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, birimo U Rwanda, u Burundi na Uganda. Twagiramungu yavuze ko ibindi bihugu byanze, ahubwo u Rwanda arirwo rwonyine rwemeye kujya muri Congo ibyo yavuze ko u Rwanda rurimo kwica impunzi nk’ibimonyo.

Umunyamakuru abajije Twagiramungu niba bafite ibimenyetso simusiga bashingiraho bavuga ko Ingabo z’ u Rwanda arizo zambara imyenda ya FARDC zikagaba ibi bitero, Twagiramungu yasubije ko bashingira ku makuru bahabwa kuko ngo bafite za maneko. Yavuze ko ngo MRCD igiye guhaguruka ko itazakomeza kurebera ngo amahanga azabatabara.

Iri huriro riratangaza ibi, mu gihe Congo yari yasabye ubufasha mu bya gisirikare ngo harandurwe burundu imitwe yitwaje intwaro yagize isibaniro uburasirazuba bwa Congo.

Ku ruhande rwa Congo n’ u Rwanda, ntacyo baratangaza ku birego bikubiye muri iri tangazo MRCD yasohoye.