December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutanga Eric yatanze ibyishimo bidacagase ku bafana ba Rayon Sport abakiza Kiyovu Sport. Ibihe by’ingenzi byaranze uyu mukino (Amafoto)

YASUWE 195 

Igitego cyatsinzwe na  Eric Rutanga mu minota ya nyuma y’inyongera cyahaye intsinzi iryoshye ikipe ya  Rayon Sports ihita isoza umunsi wa 11 ku mwanya 2.

Mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali(Nyamirambo) Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga yayifashije gukura amanota atatu ku ikipe ya  SC Kiyovu ubwo batsindaga iyi kipe igitego 1-0 yatsinze ku munota wa 94’ w’umukino,byatumye Rayon Sport ihita  ifata umwanya wa kabiri inganya amanota na Police FC itahiriwe n’uruzinduko yagiriye I Muhanga yatsindiwe igitego 1-0.

Uyu mukino wabaye I saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota mike kubera wabanjirijwe n’ubutumwa  bugamije gukangurira abantu kurwanya ruswa bwatangwaga n’urwego rw’umuvunyi, hagafatwa n’umunota wo kwibuka umwe mu bashinze Kiyovu Sports uheruka kwitaba Imana.

Mu gice cyambere cy’umukino amakipe yose yagerageje gukora ibishoboka byose yirinda ko yatsindwa igitego, igice cyambere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi.

Mu minota 90’y’igice cya kabiri cy’umukino, amakipe yombi yagerageje ibishoboka byose ariko  nta kipe yigeze ibasha kunyeganyeza inshundura z’iyindi, gusa amakipe yombi yagiye abona uburyo bwabaga bwabazwemo igitego ariko amahirwe akaba make.

Uko umukino wari umeze byagaragaraga ko umukino urarangira nta gitego kibonetse kuko nta buryo bwinshi bwabonekaga kuburyo byatangangaga icyizere ko haboneka igitego vuba, ni nako byaje kugenda iminota 90’ isanzwe y’umukino irangira nta gitego kibonetse ku mpande zombi,

Umusifuzi wa kane yaje kwerekana ko hongereweho iyi minota itanu,iyi minota yongereweho niyo yahinduye ibyo amaso ya benshi mu barebaga umukino yabonga dore ko bamwe bari batangiye kwikubura bataha babona ko byarangiye.

Ikosa ryabaye ubwo Nizeyimana Mirafa yasunikwaga na Nsanzimfura Keddy niryo ryatumye umusifuzi asaba ko batera umupira uteretse(Coup-Franc), wahise uhabwa Eric Rutanga, nawe adakoze ikosa na rito ahita awuboneza mu izamu rya Bwanakweli Emmanuel, ikipe ya Rayon Sport ihita ibona igitego ari nacyo cyatandukanyije impande zombi.

Rutanga yahawe amafaranga n’abafana ba Rayon Sports
Ibyishimo byari byinshi kuri buri wese ufite aho ahuriye na Rayon Sports
Umuzamu Bwanakweri Emmanuel watsinzwe igitego ku munoata wanyuma