December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Mineduc yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye wa 2020

YASUWE 55 

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), yatangaje ko Umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye wa 2020 uzatangira ku wa 6 Mutarama 2020, ukazaba ugabanyijemo ibihembwe bitatu nk’uko bisanzwe.

Mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Kane taliki 28 Ugushyingo 2019, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yamenyesheje iyi nama ko ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2020 igizwe n’ibyumweru 38 bigabanyijemo ibihembwe bitatu.

Igihembwe cya mbere gifite ibyumweru 13, kizatangira ku italiki ya 6 Mutarama kirangire ku ya 3 Mata 2020.

Igihembwe cya kabiri gifite ibyumweru 13, kizatangira ku italiki ya 20 Mata kirangire ku ya 18 Nyakanga 2020.

Igihembwe cya gatatu gifite ibyumweru 12, kizatangira ku italiki ya 3 Kanama kirangire ku ya 23 Ukwakira 2020.