December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

RNC: Mushiki wa Ben Rutabana yahagaritswe ku mirimo n’abo bakoranaga muri Canada

YASUWE 45 

Ubuyobozi bw’ishyaka RNC, ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, burifata nk’umutwe w’iterabwoba, ryahagaritse bamwe mu bayobozi baryo muri Canada barimo na Thabita Gwiza, mushiki wa Ben Rutabana umaze iminsi aburiwe irengero.

Abayobozi ba RNC muri Canada bahagaritswe barimo; Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor,

Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, umubitsi w’intara ya Canada (wahagaritswe kuri uwo murimo by’agateganyo kubera gufatira umutungo w’Ihuriro) n’uw’akarere ka Ottawa- Gatineau,

Hari kandi Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau,

Hakaba na Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada, umubitsi mu karere ka Windsor,

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ibahagarika bandikiwe, Bwiza.com  dukesha iyi nkuru ifitiye kopi, aba ngo bazize inama bakoze uko ari bane kuwa 21 Ugushyingo 2019 mu izina rya Komite Nshingwabikorwa y’intara ya Canada.

Biro ikuriwe n’Umuhuzabikorwa Mukuru wa RNC, Jerome Nayigiziki, ngo ikaba yarasuzumye ibikubiye mu nyandiko-mvugo bashyize hanze, igasanga inama bakoze ihabanye cyane n’amategeko, amahame n’indangagaciro RNC igenderaho.

Ati: “Inama yanyu yihaye ububasha idafite na gato ifata ibyemezo bidahwitse na gato, yiha uburenganzira bwo guhagarika umuhuzabikorwa w’intangarugero kugeza ubu mu maso y’Ihuriro muri rusange, igerekaho no kwihanangiriza abayobozi babakuriye, ari bo:

Umuhuzabikorwa wungirije wa 3 ukuriye abahuzabikorwa b’intara zose akaba anabibangikanyije n’imirimo y’umubitsi mukuru
Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda
Umwe mubagize akanama k’inararibonye

Mutaretse na bagenzi banyu muhuriye muri Komite Nshingwabikorwa y’intara ya Canada”.

Ibi bikaba byaratangajwe kuwa 26 Ugushyingo 2019 mu gihe mu ishyaka RNC muri iki gihe havugwamo umwuka mubi ahanini warushijeho kuzamurwa n’itabwa muri yombi rya Ben Rutabana, bivugwa ko afungiye muri Uganda kandi yafashwe ku kagambane ka bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC barimo Kayumba Nyamwasa.

Uyu mushiki we Thabita Gwiza akaba we aherutse gutangaza ko Nta wuyoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe.

Hashize amezi abiri Ben Rutabana nawe ubarizwa muri RNC abuze, ariko mu kiganiro mushiki we, Tabitha Gwiza, yagiranye n’Ijwi rya Amerika, yagaragaje ko aho ari bahazi.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga ati “Nta kanunu mufite k’abamufite? Tabitha yasubije agira ati “Nta kanunu dufite ariko hari umugani w’Ikinyarwanda uvuga uti ’Ntawe uyoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe, ntabwo bizatinda icyo tuzamenya tuzakibashyirira ku Karubanda”.

N’ubwo RNC ivuga ko itaramenya aho ari, byatangajwe mu binyamakuru bitandukanye ko Rutabana yaba afungiye muri Uganda, ndetse ko ubwo yerekezagayo yari asanzwe afitanye ibibazo na Kayumba Nyamwasa ari na we uyoboye iri shyaka rya RNC.