December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Inyeshyamba z’ Abagande zahutse mu baturage n’imihoro zibaca imitwe I Beni

YASUWE 52 

Kuri uyu wa Gatatu, taliki 27 Ugushyingo 2019, abantu 15 nibo biciwe mu gitero gishya cy’inyeshyamba z’Abagande zo mu mutwe wa ADF ahitwa Maleki, muri Teritwari ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru atangazwa na Sosiyete Sivile yo muri Beni avuga, ngo izi nyeshyamba zagiye zitungura buri muntu zishe zimusanze iwe cyangwa mu murima, aho bivugwa ko hafi ya bose baciwe imitwe.

Ayo makuru arakomeza avuga ko, imirambo 15 ariyo yagiye ikurwa ahantu habereye ubwicanyi. Abagabo 9 ndetse n’abagore 6 nibo bishwe n’izi nyeshyamba. Abishwe hafi ya bose bakaba baciwe imitwe hakoreshejwe imihoro .

Amakuru  dukesha Radio Okapi, aravuga ko izo nyeshyamba zarangije zigasubira inyuma Ingabo za FARDC zari zatabajwe n’abaturage zitarahagera.

Inyeshyamba za ADF zikomeje kwica abasivili mu gace ka Beni

Aya makuru yemejwe n’amakuru ava mu nzego z’umutekano yemeza ko abantu bishwe bajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro Bikuru bya Oicha.

Nk’uko byemejwe n’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, CEPADHO, iki gitero cyagejeje ku mubare w’abaturage hafi 100 bamaze kwicwa n’inyeshyamba za ADF zihorera ku bitero simusiga bikomeje kuzigabwaho na FARDC byatangijwe kuva taliki ya 30 Ukwakira 2019.

Abaturage bari bibereye mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe inyeshyamba zibiraramo