December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umugore ukekwaho kuba maneko yatawe muri yombi na RIB

YASUWE 88 

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 27 Ugushyingo 2019,  Urwego rw’ Igihugu rushinzwe  Iperereza RIB rwataye muri yombi uwitwa Umuhoza Jacqueline ibyaha birimo ubugambanyi cyangwa ubutasi.

Ni nyuma y’uko uwitwa Mugisha R Ivan abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yari yandikiye RIB ayisaba ubufasha ko inshutiye yitwa  Umuhoza Jacqueline yaburiwe irengero. RIB yari yamubwiye ko igiye kumufasha ngo hamenyekane aho yaba aherereye. Ubu butumwa bwagiraga buti: ‘inshuti yanjye yitwa Jackie Umuhoza yaburiwe irengero, ubufasha mu kumenya aho aherereye bwaba ari ingenzi. Niba yaratawe muri yombi, nakwifuje kumenya aho afungiye kugira ngo mbe namusura.’

Mu kiganiro na rwandanews24 kuri uyu wa kane taliki ya 28 Ugushyingo 2019, Umuvugizi wa RIB Madame Umuhoza M Michelle yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Umuhoza Jacqueline. Yagize ati: “kugicamunsi cy’ejo kuwa gatatu taliki ya 27 Ugushyingo 2019, Umuhoza Jacqueline nibwo yatawe muri yombi na RIB, akaba afungiye kuri station ya Polisi ya Remera mu karere ka Gasabo”.

Abajijwe niba uyu Umuhoza yaba yari yaravuye mu gihugu nk’uko byavugwaga ko yaburiwe irengero, Umuvugizi wa RIB Umuhoza M Michelle yadubwiye ko atigeze ava mu gihugu cyangwa ngo aburirwe irengero nk’uko byavugwaga, ahubwo ngo yari ari imbere mu gihugu.

Yakomeje asubiza ibindi bibazo rwandanews24 yifuje kumenya kuri iri tabwa muri yombi rya Umuhoza Jacqueline. Twamubajije niba hari igihugu baba bakeka ko akibereye maneko mu Rwanda, yadusubije ko harimo gukorwa iperereza ngo ibyo byose bimenyekane, kuri ubu ko ntamakuru babifiteho.

Amategeko y’u Rwanda asobanura ko umuntu uhamwa n’ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi ari umena ibanga rya Leta abishaka, ku buryo ubwo ari bwo bwose kandi agendereye kugirira nabi Repubulika y’u Rwanda ; ushakisha ibanga rya Leta akaribona, abigiriye kurimena; wangiza ikintu cyose kibitsweho ibanga rya Leta cyangwa ureka undi akacyangiza, agamije gushyira imbere inyungu z’ikindi gihugu; ufite uburenganzira bwo kumenya ibanga rya Leta akarikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni umuntu kandi umenera utabigenewe ku bwende bwe, ibanga rya Leta yaheshejwe cyangwa yamenyeshejwe ku bw’umurimo ashinzwe cyangwa inshingano yahawe; ugirana, unoza cyangwa ukomeza umubano na Leta y’amahanga, umutwe wa politiki, umuryango, inzego za Leta byo mu mahanga cyangwa akawugirana n’ubakorera ashaka kumena amabanga ya Leta; ukora ibikorwa by’ubugambanyi agambiriye kugirira nabi ubwirengere bwa Leta y’u Rwanda, umubano wayo n’amahanga cyangwa ubukungu shingiro bw’igihugu;.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa, mu gihe cy’intambara, igifungo kitari munsi y’imyaka 20,  ariko kitarenze imyaka 25. Mu gihe cy’amahoro,  ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 kugeza ku myaka 15.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe ku bw’ububuraburyo, ubushishozi buke cyangwa uburangare, igihano kiba mu gihe cy’intambara, igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7. Mu gihe cy’amahoro, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1, ariko kitarenze imyaka 3.

Muri iri tegeko, amabanga ya Leta ni igikorwa cyangwa ibintu byose, ubumenyi, inyandiko izo ari zo zose aho zaba ziri hose cyangwa ibisobanuro bibujijwe n’amategeko kubera akamaro ko kurengera igihugu.