December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ifoto y’Umunsi: Masudi Djuma yahawe ikaze muri Shampiyona y’u Rwanda

YASUWE 34 

Umutoza wa Bugesera FC, Umurundi Masudi Djuma yongeye guhabwa ikaze muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, we n’ikipe ye banyagirwa ibitego 5-2 na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 10 wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Wari umukino wa kabiri kuri uyu mutoza uherutse guhabwa akazi na Bugesera FC asimbuye Bisengimana Justin wirukanwe mu ntangiriro z’ukwezi.

Masudi Djuma waherukaga gutsindira Mukura Victory Sports igitego 1-0 mu mukino we wa mbere, ntabwo yigeze yihishira  maze agaragaza ko ababaye, arira bya kigabo.

Bugesera FC yatsindiwe ku Mumena na Kiyovu Sports ibitego 5-2

Bugesera FC ya 10 n’amanota 11, izagaruka mu kibuga ku Cyumweru, yakira Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona.

Masudi Djuma w’imyaka 42 yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1998, akinira APR FC imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports.

Mu 2003 nibwo yerekeje muri Rayon Sports maze mu 2004 ayifasha gutwara shampiyona ubwo yatozwaga na Kayiranga Baptiste, nyuma ava muri iyi kipe yerekeza mu gihugu cya Seychelles mbere yo kugaruka mu bururu n’umweru mu 2006, agakina umwaka umwe.

Masudi yaretse gukina ruhago mu 2010 mu ikipe ya Inter Stars, agana mu butoza aho kugeza ubu afite Licence B ya CAF yabonye mu 2013.

Armel Ghislain na Faisam Luhacimba bombi batsinze ibitego bitatu muri uyu mukino

Rayon Sports ni yo kipe yabereye umutoza mukuru guhera muri Gashyantare 2016, ayihesha igikombe cya Shampiyona ya 2016/17 n’igikombe cy’Amahoro cya 2016.

Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports mu 2017, yabaye umutoza wungirije muri Simba SC mu mwaka w’imikino wa 2017/18, ahava agaruka mu Rwanda mu mpeshyi, aho yagizwe umutoza wa AS Kigali batandukana muri Mata uyu mwaka.

Ahandi yatoje ni muri Inter FC na Inter Star z’i Burundi, aho yari umutoza wungirije ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abato yatoje mu 2015.

Masudi Djuma yananiwe kwiyumanga ararira, gusa ngo ay’umugabo atemba ajya mu nda!

Photos: IGIHE