November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ntabwo turi abacakara b’abaturanyi –Perezida Kagame

YASUWE 173 

 

Perezida Paul Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo usanga hari serivisi abaturage bajya gushaka mu bihugu by’abaturanyi kandi ugasanga mu Rwanda hari ubushobozi bwo kubikorera mu Rwanda ariko ugasanga ntibikorwa kubera ikibazo cy’abayobozi bakora nabi.

Mbere yo gutangira ijambo rye, Perezida Kagame yabanje gusaba abaturage kongera kuririmba indirimbo yashyuhije abantu benshi, yitsa iti “ibidakwiriye nimbibona nzabivuga, kuko ibyo Kagame yatugejejeho nta wabisenya ndeba, oya kirazira!”, avuga ko ari indirimbo nziza cyane ariko asaba ko “hahindurwamo akantu, [ahari izina rye] bakavuga ko “ibyo twigejejeho cyangwa leta, cyangwa FPR [yatugejejeho] nta wabisenya tureba”.

Yavuze ko hari ikibazo cy’abaturanyi kuva kera bashaka gutera u Rwanda ibibazo, ariko ko abaturage igihugu cyabo bagomba kukirinda.

Ni ijambo yavuze mu gihe muri aka Karere ka Burera usanga hari serivisi nyinshi abaturage bajyaga gushaka muri Uganda, cyane ko ari muri metero nke uvuye mu Murenge wa Butaro aho Perezida Kagame yahuriye n’abaturage.

Ati “Ntabwo turi abacakara b’abaturanyi, ntabwo turi insina ngufi, ntabwo duhimbirwaho, ariko abayobozi iyo barangaye batera ikibazo. Ibyo mujya gushaka hanze y’imipaka ibyinshi biri hano, mubisiga hano. N’amasoko. Ariko abayobozi baragenda bakibera mu mijyi, hari mu murwa mukuru bakibwira ko Isi irangirira aho ngaho.”

Yavuze ko hari uwamubwiye ko bambuka imipaka bajya gushaka imigati, akibaza impamvu abayikorera mu mijyi batajya kuyikorera muri aka karere cyangwa bakanayijyanayo.

Ikindi yagarutseho ni “ingero z’abana bambuka imipaka bakajya kwivuza ibintu ndetse n’uburyo bwo kubikora bwaratangiriye mu Rwanda”.

Mu mwiherero w’abayobozi uheruka Perezida Kagame yakomoje ku bana usanga bajya kwisiramuza muri Uganda, kandi ugasanga n’uburyo bwifashisha impeta mu gusiramuza impeta bwaravumburiwe mu Rwanda.

Ibyo ariko ngo iyo bidafite abayobozi babishyira ku murongo, “bivamo ikibazo nyine. Ibyo rero turaza kubikemura. Abaturanyi bashaka kudutera ibibazo mwe mubihorere dukemure ibibazo byacu. Aho bazumvira ko kubana neza ari ngombwa tuzabana neza.”

Ati “Iyo waduhinduye akarima ka we uhingamo ibyo ushaka, natwe hari ibyo dushaka. Abaturage ndibwira ko mubyumva, abayobozi bagomba kubyumva, igihe kibaye kirekire cyo guhindura imyumvire y’igihe tugezemo na politiki y’igihugu.”

Yavuze ko iyo politiki ari ukuba abanyarwanda bakorera hamwe ntawe basiga inyuma, ku buryo ibitandukanye n’iyi politiki bitakwihanganirwa.