December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

RIB yataye muri yombi 6 bakurikiranweho gukora ubucuruzi bw’uburiganya bwo guhererekanya amafaranga

YASUWE 47 

.Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda(RIB) kuri uyu wa kabiri batangaje ko bafashe abantu 6 bakurikiranweho gukora ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga aho bizeza abantu gukira vuba bagashora amafaranga yabo mu buruzi nk’ubu butemewe bikarangira bahamburiwe ayabo baba bashoyemo.

Abo RIB yatangaje ko yafashe ni Munezero Daniel,Nahimana Valens, Umutoniwase Claudine na Uwishimwe Gemima bakorera muri Amway Group Ltad hamwe na Bizumuremyi Rafikina na Shema Darius bakorera muri Master Global Partners Ltd yemeza ko bakurikiranweho gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko(Ubucuruzi bw’uruhererekane) burangira abatanze amafaranga yabo bayamburwa.

RIB yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda kuba maso bakirinda ababareshya bababeshya ko bagiye kubakiza vuba bakabashora mu bucuruzi butemeweahubwo bagamije kubambura umutungo wabo, inaboneraho gushimira abatanze amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha bafatwe.