December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Made in Rwanda Expo 2019 irarimbanyije, udushya twinshi ndetse n’umwimerere w’ibikorerwa hano iwacu  nibyo bihiganje gusa.

YASUWE 73 

Imurikagurisha ry’ibikorerwa hano mu Rwanda (Made in Rwanda Expo) rya 2019 riri kubera ahasanzwe habera ibikorwa by’imurikagurisha I Gikondo(Expo Ground) rirarimbanyije aho udushya ndetse n’umwimerere w’ibyiza bikorerwa hano mu Rwanda aribyo biteye ubwuzu ndetse binashimisha cyane abaryitabiriye, dore ko bamwe ari nabwo baba babashije kubona bwambere ibyo bumvaga mu magambo batiyumvisha ko byaba bikorerwa hano mu Rwanda.

Ubu hari amahirwe ko muri iyi Made In Rwanda Expo 2019 ushobora kugenda ukareba ibyo byose byaba ngombwa ukanatahana bimwe muri byo ubaye ubikunze ukabigura.

Made In Rwanda Expo yafunguwe ku mugaragaro na Soraya M. Hakuziyaremye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda tariki 22 Ugushyingo 2019 ikazakomeza kugeza tariki 4 Ukuboza 2019.

Ukigera I Gikondo aho  iri murikagurisha riri kubera wakirwa n’urujya n’uruza rw’abantu bamwe bataha akanyamuneza ari kose abandi nabo bajya kwihera ijisho ibyiza bikorerwa mu Rwanda. Ukigeramo imbere usanganirwa n’ibikorwa byinshi bikorerwa hano mu Rwanda aho usanga abitabiriye iri murikagurisha basobanurirwa neza ndetse banerekwa uko bimwe muri byo bikoze n’uko bikoreshwa.

Muri iri murikagurisha Rwandanews24.com yabashije kubagerera kuri bamwe mubafite ibikorwa byabo muri iri murikagurisha,

Twasuye aho uruganda Volkswagen ruteranya imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi hano mu Rwanda ruri kumurikira izi modoka, aho babashije kudusobanurira uko iyi modoka ikora ndetse n’uko ikoreshwa mu buryo bwo kuyicaginga.

Irakoze Serge umukozi ushinzwe guhugura abashoferi bashya batwara izi modoka za Volkswagen yadusobanuriye ko iyi modoka y’uruganda Volkswagen ikoreshwa n’amashanyarazi ijana ku ijana, aho icagingwa ku muriro w’amashanyarazi uyu tumenyereye gukoresha no mungo zacu, iyi modoka yuzura mu gihe gito guhera ku minota 45 bitewe n’uburyo wakoresheje uyicaginga.

.

Serge kandi yatubwiye ko iyi modoka icaginze yuzuye neza ishobora kugenda ibirometero 300 yakoreshejwe mu buryo busanzwe budatwara umuriro cyane, mu gihe yakoreshejwe mu buryo bwose n’ibiyirimo byose bikora ikaba yagenda ibirometero bigera kuri 250. Byose yadusobanuriye wabireba ukanze hano: Kanda hano urebe ikiganiro Cyose

Twakomeje dusura n’ibindi bikorwa byiza byakozwe n’Abanyarwanda kandi byakorewe hano mu Rwanda Byose wabireba hano: