November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Miss Word 2019: Nimwiza Meghan ntiyaboetse mu bakobwa 40 batsinze icyiciro cya ‘Top Model’

YASUWE 49 

Irushanwa rya Miss World 2019 rigiye kumara icyumweru ritangiye rikaba ririmo kubera mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. U Rwanda ruhagaririwe na Miss Nimwiza Meghan aho yanashyizwe mu itsinda rya 16 mu gice cyitwa ‘Head to Head challenge’. 

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu taliki 23 Ugushyingo 2019 habaye kimwe mu bice by’ingenzi muri iri rushanwa biganisha ku bakobwa ba mbere 40 bazemererwa guhatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi (Miss World 2019).

Ni mu gice cyizwi nka ‘Top Model’ aho umukobwa uhataniye ikamba yiyerekana mu ntambuko wenyine,  ariko hakaza no kuba aho batambukira rimwe mu ntambuko bari mu matsinda.

Nimwiza Meghan ntiyabonetse mu bakobwa 40 bahiriwe n’iki icyiciro, kuko hemejwe 40 batarimo umunyarwandakazi. Ni mu gihe umukobwa wo muri Sudani y’Epfo, Mariam Nyayeina, Umunya-Uganda Olivier Kakande ndetse na Nyakacha Douglas wo muri Nigeria bagaragaye kuri uru rutonde nk’uko inyarwanda dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Irushanwa rya Miss World 2019 ryakomeje kuri iki cyumweru taliki 24 Ugushyingo 2019 harebwa umwihariko mu mpano z’abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi. Umukobwa uzegukana ikamba azamenyekana kuwa 14 Ukuboza 2019.