December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amwe mu mafoto atangaje yaranze Afrika muri iki cyumweru 15-21/2019

YASUWE 51 

Kuwa gatatu, abarobyi bo muri Cote d’Ivoire bagaruka ku nkombe mu mujyi wa Abidjan

I Abidjan , kuwa gatandatu habaye irushanwa ryitwa Miss Nappy. Ijambo Nappy rikoreshwa mu bihugu by’iburengerazuba bwa Afurika bashaka kuvuga umusatsi karemano

Igishusho kinini cya Amilcar Cabral warwanyije abanya-Portugal aharanira ubwigenge bwa Guinea-Bussau, kuwa kane cyariho gitambagizwa mu murwa mukuru mu kwiyamamaza mu matora yimirijwe imbere

Abaturage bo mu gace kitwa Sidama mu majyepfo ya Ethiopia kuwa gatatu bakoze ‘referendum’ yo kwemeza niba aka gace kaba imwe muri leta zigize Ethiopia.

Kuwa gatanu, abigaragambya muri Algeria ntibaciwe intege n’imvura mu murwa mukuru Alger, baramagana amatora yashyizwe mu kwezi gutaha – hashize amezi umunani Abdelaziz Bouteflika yeguye ku butegetsi

Muri Guinea-Bussau hari ibikorwa byo kwiyamamaza, abakandida 12 barashaka kuba perezida w’igihugu, amatora azaba ku cyumweru

Mukangango Marie wo mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera mu Rwanda agiye gukingiza umwana we w’amezi icyenda

Omar al-Bashir yahiritswe n’imyigaragambyo muri Sudan, kuwa gatandatu i Khartoum imbere y’urukiko aburaniramo abagore bamushyigikiye barigaragambije

Umugore mu isoko ry’imyambaro y’abagore mu mujyi wa Monrovia muri Liberia, iwabo bayita ‘lappas’ mu karere kacu bayita ‘ibitenge’

Ejo kuwa kane abigarambya bo mu ishyaka rya Movement For Democratic Change (MDC) muri Zimbabwe imbere y’icyicaro cy’ishyaka ryabo i Harare, polisi icungiye hafi

Abo muri iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bari baje kumva ijambo ry’uyobora iri shyaka ariko batatanyijwe na polisi ku ngufu bamwe bahura n’akaga

Kuwa gatatu mu gace kitwa Chishawasha hafi ya Harare abahinzi bari gutegura umurima ngo bazahinge ibigori

Abimukira bari baragiye muri Afurika y’Epfo kuwa gatanu bahungiye mu rusengero rw’aba-Methodiste muri Cape Town. Bifuza ko bajyanwa mu kindi gihugu kubera ibikorwa by’urugomo ku banyamahanga muri iki gihugu

BBC