December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyanza: Gitifu yatawe muriyombi akurikiranyweho gusibanganya ibimenyetso mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 / Ivuguruye

YASUWE 52 

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu  taliki ya 22 Ugushyingo 2019, nibwo hamenyekanye amakuru y’ uko  Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, Habineza Jean Baptitse akaba akurikiranweho gusibanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ikinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’uko rwandanews24 yari yabibagejejeho mu nkuru yabanje,  uyu Habineza  Jean Baptiste wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, yatawe muri yombi kuri uyu wa kane taliki ya 21 Ugushyingo 2019 nk’uko Umuvugizi wa RIB Madame Umuhoza Michelle yemereye rwandanews24 itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi.

Mu kiganiro twagiranye yagize ati: Ayo makuru niyo. Habineza  Jean Baptiste wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi yatawe muri yombi n’Urwego rw’ubugenzacyaha ejo kuwa 4. Akurikiranyweho ibyaha 2 aribyo gusibanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma”.

Madame Umuhoza Michelle abajijwe niba uyu muyobozi ari urubanza yaburanagamo cyangwa niba yararugiyemo nk’umutangabuhamya, yasubije ko ibyo biri mu iperereza, akaba arinaho hazamenyekana niba urwo rubanza aruburanamo cyangwa niba arugaragaramo nk’umutangabuhamya.

Habineza  Jean Baptiste akaba afungiye kuri station ya Polisi ya Nyanza, mugihe iperereza rigikomeje.