December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Urubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara rwimuriwe mu kwezi gutaha

YASUWE 65 

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 22 Ugushyingo 2019, uwahoze ari umuvugizi wa FLN Major Callixte uzwi nka Sankara Urukiko Rukuru rwa Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo rwimuriye urubanza rwe mu kwezi gutaha taliki ya 24 Ukuboza 2019.

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara akurikiranweho ibyaha byinshi birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gutegura no kugaba ibitero by’iterabwoba, kurema umutwe witwara gisirikare, ubugambanyi mu gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubugambanyi no gushishikariza ibikorwa by’iterabwoba, gufata abantu bugwate, ubwicanyi n’ubusahuzi. Major Callixte Sankara yoherejwe mu Rwanda akuwe mu Birwa bya Comores.

Umutwe wa FLN (Forces for the Liberation of Rwanda) wamenyekanye hagati mu mwaka ushize wa 2018 ubwo watangazaga intambara ku Rwanda, kuva icyo gihe ukaba waragiye wigamba ibitero bitandukanye hafi y’ishyamba rya Nyungwe.

Sankara akekwaho kuba umwe mu bayobozi b’uyu mutwe wagabye igitero mu Karere ka Nyaruguru muri Nyakanga umwaka ushize wa 2018, mbere yo gusubira inyuma bahungira mu Burundi, bamaze gusahura abaturage.

Ubwo yatabwaga muri yombi mbere yo koherezwa mu Rwanda, Sankara yasanganywe passport yo muri Lesotho, yitwa Kabera Joseph, wavukiye I Masisi, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo yagezwaga mu rukiko bwa mbere, Sankara yemeye ibyaha byose ashinjwa avuga ko n’iyo yabihakana inyoni zo mu biti zabimushinja.