December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ibyo Uburundi bushinja u Rwanda nta shingiro bifite kuko si ubwa mbere – Amb. Nduhungirehe

YASUWE 62 

Nyuma y’aho Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko mu ijoro rishyira ku cyumweru taliki ya 17 Ugushyingo 2019 habaye igitero ku birindiro byazo biri ahitwa Twinyoni mu Ntara ya Cibitoke muri Comine Mabayi, ndetse kikemeza ko abateye baturutse mu Rwanda, Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga we aravuga ko atari ubwa mbere u Rwanda ruvuzwehoibirego bidafite ishingiro.

Igitero cyo muri Mabayi cyabaye hashize iminsi 8 hakurya ku ruhande rw’u Rwanda , naho ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda, habaye igitero cyigambwe n’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kuri televiziyo y’u Burundi, Maj Emmanuel Gahongano uyobora ibiro bishinzwe amakuru mu ngabo z’u Burundi yatangaje ko abateye baturutse mu Rwanda bakanasubirayo.

Amb. Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda yabwiye BBC ko “atari ubwa mbere ibirego nk’ibi bidafite ishingiro babivuze”.

AFP ivuga ko abasirikare babarirwa mu icumi bishwe muri iki gitero abandi bakaburirwa irengero. Gusa Maj. Gahongano ntiyatanze amakuru arambuye kuri iki gitero.

Ahabereye iki gitero ni ku ntera igera ku birometero 30 ugana ahabereye igitero ku ngabo z’u Rwanda ku italiki 08 Ugushyingo 2019, mu Murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi mu Rwanda.