December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida Kagame yakomoje ku madeni y’u Bushinwa akomeje kwiyongera kuri Afurika

YASUWE 66 

Perezida Paul Kagame yatangaje ko abavuga ko Afurika yabohewe mu madeni y’u Bushinwa bashaka kugaragaza ko bashishikajwe n’imibereho myiza y’umugabane kurusha ba nyir’ubwite.

Ni ubutumwa yatangiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 30 Mata 2019, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya ‘Milken Global Conference’ yiga ku bibazo Isi ifite n’uko byakemurwa.

Ikiganiro Perezida Kagame yatanzemo ibitekerezo cyayobowe n’Umwanditsi ukomeye muri The New York Times, Nicholas Kristof.

Yagihuriyemo n’Umuyobozi wa Wilson Center, Jane Harman wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika; Lord Mandelson wabaye Komiseri ushinzwe Ubucuruzi muri EU na Michael Pillsbury wanditse igitabo “The Hundred-Year Marathon”, kivuga ku ibanga ry’u Bushinwa mu gusimbura Amerika nk’igihugu cy’igihangange ku Isi.

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’ibihugu bikize bivuga ku ruhare rw’u Bushinwa muri Afurika, ashimangira ko “Afurika ifite ibyo ikeneye n’inyungu zayo ititaye ku buryo washaka kubonamo ibintu.’’

Mu Ukuboza kwa 2018, Amerika yatunze agatoki politiki y’u Bushinwa muri Afurika, ivuga ko ntakindi igamije uretse kuyinyunyuza no kuyibohera mu madeni.

Amerika yavuze ko ishoramari, ibikorwa bya gisirikare n’umutekano byayo muri Afurika bibangamiwe n’ukwiyongera kw’ingufu z’u Bushinwa kuri uwo mugabane.

Perezida Kagame yavuze ko aho kwita ku nguzanyo u Bushinwa buha Afurika ubwazo, hakwiye kurebwa ku cyo zakoreshejwe.

Ati “U Bushinwa ntibwahaye Afurika inguzanyo gusa ahubwo bwarayihanganiye kuko hari ideni ryatanzwe. Ikibazo ni ukureba icyo Afurika yakoresheje iyo nguzanyo.’’

“Kuvuga ko dutewe impungenge no kuremerwa n’amadeni y’u Bushinwa byumvikana ko abari hanze ya Afurika bahangayikiye imibereho myiza y’umugabane kurusha ba nyirawo.’’

Yanakomoje ku bivugwa ko u Bushinwa burimo kwimakaza ruswa muri Afurika, avuga ko nta muntu ukwiye gushaka impamvu yumvikanisha itangwa rya ruswa, ahubwo ikwiye kurwanywa aho iva ikagera.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Afurika bifata ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi nk’abafatanyabikorwa n’abashoramari.

Ati “Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikoze ishoramari rikenewe muri Afurika nk’uko byakagombye, ntiyagwa muri uwo mutego cyangwa muri uko guhangana. Afurika ikeneye gukorera hamwe ikiteza imbere. Ikwiye gukora ibishoboka ikagira uruhare ku rwego mpuzamahanga aho kuba aho ibyo bihugu bihanganira,”

Kuva mu 2015 u Bushinwa bushora hafi miliyari $3 muri Afurika buri mwaka yifashishwa nk’inguzanyo zo gufasha imishinga itandukanye yiganjemo iy’ibikorwa remezo.

Mu 2018 u Bushinwa bwemereye Afurika miliyari $60 mu myaka itatu, inguzanyo Perezida Xi yavuze ko igamije “ubufatanye mu ishoramari” hagati y’igihugu cye n’ibya Afurika.

Ikigo The China Africa Research Initiative kigaragaza ko kuva mu myaka 210 ishize, ibihugu bya Afurika bibereyemo u Bushinwa ideni ringana na miliyari 132 z’amadolari.