December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uburundi buravuga ko buterwa n’abaturuka mu Rwanda

YASUWE 104 

Ingabo z’u Burundi zivuga ko igitero ku birindiro byazo cyabaye mu ijoro rishyira kuwa gatandatu taliki 17 Ugushyingo 2019 muri comine Mabayi mu Ntara ya Cibitoke hafi y’umupaka n’u Rwanda ahegereye ishyamba ry’Ikibira.

Major Emmanuel Gahongano yatangarije radio televiziyo y’u Burundi ko “umutwe [wateye] wahise usubira mu Rwanda”.

Kugeza ubu ntibiramenyakana neza abateye abo ari bo n’umubare w’abo cyahitanye, uruhande rw’u Rwanda ntacyo ruratangaza kuri icyo gitero.

Agace katewe kegeranye n’ishyamba ry’Ikibira rikomeza mu Rwanda rikitwa ishyamba rya Nyungwe.

Abaturage bo muri Comine Mabayi batangaza ku mbuga nkoranyambaga ko ingabo z’u Burundi zohereje abandi basirikare benshi bo gufasha abasanzwe mu gace katewe nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Mu minsi ishize umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wateye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda mu murenge wa Bweyeye uturutse mu ishyamba rya Nyungwe.

Ingabo z’u Rwanda ntizahise zemeza igitero cya FLN, ariko mu cyumweru gishize abayobora ingabo na guverineri w’intara y’Iburengerazuba basuye aka gace bemeza ibyo bitero banahumuriza abaturage.

Agace ka Bweyeye mu Rwanda hamwe na Comine Mabayi mu ntara ya Cibitoke mu Burundi duhana imbibi kandi twombi dukora ku ishyamba rimwe, Nyungwe/Ikibira.

Mu kwezi gushize abitwaje intwaro bateye mu Burundi mu ntara ya Bubanza comine Musigati bavuye muri DR Congo bashaka kwinjira mu ishyamba ry’Ikibibira nk’uko abategetsi n’abaturage babitangaje.

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi mu Burundi niwo wigambye icyo gitero.