December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umukobwa wa T.I yemerewe $1 miliyoni ngo yemere gutakaza ubusugi muri Filime z’urukozasoni(Porn)

YASUWE 52 

Urubuga Pornhub runyuzwaho Filimi z’urukozasoni rwasabye umukobwa w’umuraperi T.I ko yakwemera agahabwa miliyoni y’amadolari ya Amerika agakinishwa Filime nk’izi, byamuviramo gutakaza ubusugi bwe bubungabungwa cyane na se umubyara T.I

Mu minsi ishize nibwo umuraperi T.I yahishuye ko buri mezi atandatu ajyana umukobwa we kwa muganga kugira ngo bamupime barebe ko agikomeye ku busugi bwe.

Ibi byahise biteza umwuka mubi hagati ya T.I ndetse n’umukobwa we Imani Harris wahise anasiba Konti ye ya Instagram ’queen_of_da_south’ yari afiteho abamukurikira barenga miliyoni 15 mbere yuko ayisiba.

Nkuko tubikesha Hollywood Life, abenshi mubakurikiraga Imani Harris bamubwiraga ko umuzima bwe ariwe ugomba kumenya uko abutwara kuko amaze kuba umuntu ukuze ushobora kwifatira icyemezo.

Nyuma yaho nibwo uru rubuga Pornhub rwahise rushyirira kumeza uyu mukobwawa T.I Deyjah Imani Harris akayabo ka Miliyoni y’amadolari igihe yaba yemeye gukina muri Filimi y’urukozasoni agatakaza ubusugi, ndetse iyi Filimi ikazanashyirwa ku mbuga za Interineti.

Nubwo aya mafaranga yashyiriweho uyu mukobwa atari make, harakibazwa icyo T.I nk’umubyeyi we azavuga kuri ubu busabe bw’uru rubuga busa nkaho nkaho burimo icyubahiro gike.

Gusa hari ikizere ko mu minsi mike umuraperi T.I azagira icyo atangaza kuri iki gitekerezo cyazanywe n’uru rubuga rwibasira umukobwa we.

Deyjah Imani Harris ni muntu ki?

Deyjah Imani Harris ni umukobwa wa Clifford Joseph Harris Jr. uzwi nka T.I na Ms Niko uzwi nka Violeta Morgan mu njyana ya R&B, yavutse tariki 17 Kamena 2001(imyaka 18), avukira I Atlanta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yarangije amashuri yisumbuye, ubu  ari mu mwaka wambere wa kaminuza.