November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Museveni yaba yarasabye Tshisekedi kuba aretse kumwishyuza miliyari 10$ Uganda ibereyemo Congo

YASUWE 46 

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ)rwasubitse kumva urubanza rumaze imyaka 14 uru rukiko rwari rwategetsemo Uganda kwishyura Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akayabo ka Miliyari 10$ Uganda yanze kwishyura kugeza ubu.

Uru rukiko rugengwa n’Umuryango w’Abibumbye, mu itangazo rwasohoye, rwatangaje ko rwafashe icyemezo cyo gusubika kumva urwo rubanza rujyanye no kwishyura ibyangijwe n’ibikorwa bya gisirikare Uganda yari inyuma ku butaka bwa Congo, byari biteganyijwe ko ruzumvwa kuwa Mbere, itariki 18 kugeza kuwa 22 Ugushyingo 2019.

Muri Kamena 1999 nibwo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagejeje ikirego kuri ICJ ivuga ko ibikorwa bya gisirikare byakozwe na Uganda ku butaka bwa Congo bigize icyaha cyo guhonyora amahame y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ay’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (Afurika Yunze Ubumwe kuri ubu).

Urukiko narwo rwemeje ko ibikorwa bya gisirikare bya Uganda muri Congo kuva muri Kanama 1998 kugeza muri Kamena 2003, byarenze ku mahame mpuzamahanga abuza gukoresha imbaraga, bigahonyora uburenganzira mpuzamahanga bwa muntu n’Itegeko mpuzamahanga rigenga ubutabazi.

Urukiko rwategetse Uganda kwishyura Congo miliyari 10$, ariko Uganda yanga kwemera kwishyura ako kayabo, ivuga ko ari menshi cyane kandi ko Guverinoma ya Uganda itahawe amahirwe yo kwiregura.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikaba ivuga ko ICJ yasabye Uganda na Congo guhura bakemeranya ku mubare w’amafaranga Uganda yakwemera kwishyura.
Kuva mu 2014 ariko, ibihugu byombi byagiye binanirwa guhura ngo biganire kuri iki kibazo.

ICJ ikaba yafashe umwanzuro wo gusubikwa kongera kumva uru rubanza byari biteganyijwe kuwa Mbere, nyuma y’igihe gito Perezida Felix Tshisekedi akubutse muri Uganda, aho we na mugenzi we, Yoweri Museveni ahubwo bemeranyije gukaza umubano no gufatanya imishinga y’ibikorwaremezo.

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rugizwe n’abacamanza 15 batorerwa manda y’imyaka 9 n’Inama Rusange ya Loni n’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni.