December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amezi 3 arashize Ben Rutabana abitswe na RNC-Adeline Rwigara

YASUWE 65 

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo ijwi ry’Amerika Madame Mukangemanyi Adeline Rwigara akaba mushiki w’Umuhanzi akaba n’umunyepolitiki Bwana Ben Rutabana, yagize ati: ndagirango mbatangarize ko umuvandimwe wanjye Ben Rutabana ari mu maboko ya RNC.

Impamvu ashingiraho n’ikiganiro yagiranye na Kayumba Nyamwasa ubwe mbere y’uko umuryango wa Rutabana usohora ibaruwa yasabaga Kayumba Nyamwasa kurekura Ben Rutabana ngo ariko Kayumba Nyanwasa yagiye amurerega.

Yagize ati “Byageze aho nshakisha Madame Amb. Mukankusi Charlotte tuza kuvugana ambwira ko, bazi neza ko aho Ben Rutabana ari ko ari amahoro ndetse ko azamumuha bakavugana kuri telefone.

Madame Adeline Rwigara yibaza ibintu Ben Rutabana RNC yaba yaramushinze bituma atavugira kuri telefone, nta humurize abavandimwe be, yibaza kandi ukuntu amezi arenga atatu bamurerega ngo ejo,  ejo bundi baramumuha bigaherera iyo akaba nta n’umuntu ukimwitaba.  N neho ati: umuvandimwe ndizera ko agihari kandi Imana nsenga izamufasha akaboneka ari muzima.

Madame Mukankusi Charlote ni umwe bavuga rikijyana muri RNC kuwa 01 Werurwe 2019 yasesekaye i Kampala mu butumwa bw’akazi ka RNC anahura na Perezida Museveni wa Uganda, ndetse na Perezida Museveni ntiyabihakana. Ni muri urwo rwego amakuru agera kuri Rwandatribune.com dukesha iyi nkuru,  ahamya ko Ben Rutabana ari mu maboko  y’urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI akaba yararigishijwe ku mabwiriza ya Kayumba Nyamwasa amuhora gushaka kumutwara ingabo.

Hasize iminsi umuryango wa Ben Rutabana ukuriwe na Madame Tabita Gwiza ufunguye urubuga rwa murandasi rwitwa www.freebenrutabana.com ruzabafasha gukusanya amakuru yaho aherereye.

Mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, Rugema Kayumba mu kiganiro yagiranyena Radio Inkingi yavuze ko bazi aho Ben Rutabana ari kandi ko yagiye ku itabaro, iyi mvugo ya mwishywa wa Kayumba Nyamwasa yateje urujijo ku ibura rya Ben.Rutabana.

Benjamin Rutabana yari akuriye ibikorwa byo kongerera ubushobozi Ihuriro rya RNC bise Plan B, akaba yari amaze iminsi adacana uwaka na Muramu wa Kayumba Nyamwasa Frank Ntwari amushinja ko yivanga mu bya gisilikare kandi ari Umusivili, bitewe n’akajagari katejwe na Kayumba Nyamwasa mu ihuriro rya RNC.