December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nizeyimana Mirafa niwe wegukanye igihembo cya March Generation muri Rayon Sports

YASUWE 74 

Umukinnyi Nizeyimana Mirafa ukina hagati afasha ba myugariro yishimiye guhabwa igihembo cy’umukinnyi wa Rayon Sports witwaye neza mu kwezi k’Ukwakira 2019 gitegurwa n’uruganda rwa SKOL rufatanyije n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rya ‘March’ Generation’.

Mirafa akimara guhabwa iki gihembo yashimiye abafana ba Rayon Sports bamugiriye icyizere hanyuma abizeza ko azakomeza kwitwara neza.

Mirafa Ati “Mbere na mbere ndashimira abatanga iki gihembo, SKOL na March’ Generation, ndashimira kandi ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi bagenzi banjye twafatanyije. Ndishimye cyane kuko ni ubwa mbere ibi bimbayeho kuva ntangiye gukina umupira, nzakomeza kwitwara neza.”

        Iki nicyo gihembo Marifa yahawe cyo kwitwara neza                      

Mirafa yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi yirukanwe na APR FC, ariko yahise akora impinduka ahereye ku mukino w’umunsi wa kabiri iyi kipe yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-0.

Mirafa wabanje kugorwa no kubona umwanya ubanza mu kibuga, yeretse abakunzi ba Rayon Sports ko abahishiye byinshi bituma nabo bamuhundagazaho amajwi bamutora nk’umukinnyi wahize abandi mu Ukwakira 2019.

Mirafa yahawe ibihembo bitandukanye birimo igikombe, ibahasha y’ibihumbi 100 Frw, igikapu na écouteurs za SKOL.

Rayon Sports