December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ikoranabuhanga rya Tap&Go ryatangiye gukoreshwa mu Ntara hifashishijwe telephone aho kuba ikarita

YASUWE 42 

Uko iterambere rigenda ryihuta ni nako u Rwanda rugenda rwaguka mu iterambere ndetse no mwikoranabuhanga, hari ingero zirenga ibihumbi twavugamo zigaragaza uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 haba mu ikoranabuhanga cyangwa se mu iterambere uyu munsi reka dukomoze kungendo zikoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuturage wese utuye mu mujyi wa Kigali ukora ingendo zitandukanye atunze azi cyangwa se atunze ikarita yitwa Tao & Go.  Ni ikarita yifashishwa mu ngendo dore ko nta muntu ukishyura ingendo za bisi mu mujyi wa Kigali adakoresheje ikarita ya Tap & GO ya AC Group.

Iyo karita yarisanzwe ikoreshwa mu mujyi wa Kigali gusa,  ariko mu ntara yari itaratangira gukoreshwa, guhera taliki ya 13/11/2019 ubwo buryo bushya bwatangiye  gukoreshwa no mu ntara 4 z’igize u Rwanda.

Gusa uburyo bwo gukoresha iyi karita  mu ntara  butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa i Kigali, uburyo buzajya bukoreshwa mu ntara umuntu ufite Terephone zigezweho zizwi nka Smart Phone cyangwa se izo bakunze kwita taci bazajya bajya aho basanzwe bakura Porogarame maze barebe Porogarame yitwa Tap&Go maze ufungureho Konte ukoresheje amazina yawe ndetse na nomero ya Telephone yawe, nurangiza ubone kugura itike bitewe n’aho ushaka kujya.

Ibyo bizafasha abantu kwihutisha imirimo yabo kubera ko uzajya uba uri murugo maze niba ufite gahunda yo kujya i Muhanga ufate Telephone yawe ugure itike, iyo uguriye itike kuri telephone ubona imodoka ziri muri gare ndetse n’amasaha ushaka guhagurukira maze ugure itike yawe wishyure ukoresheje Mobile money, numara kugura itike yawe uzakira code ya QR maze ujye muri gare ukoze Telephone yawe ku cyuma kiba kiri mu modoka maze ugende.

Kubadafite Telephone zigezweho nabo bazajya bafashwa kubera  ko ahantu hose hari hasanzwe hakatirwa amatike hazajya haba hari umukozi ushinzwe gufasha abakiriya, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe imibanire n’itumanaho muri AC Group bwana Allen Kendunga.