December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyabusore umuyoboke wa FDU-Inkingi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 Ubuholandi bwatangiye kumukoraho iperereza

YASUWE 52 

Ubutabera bw’u Buholandi bwafunguye iperereza kuri Jean Baptiste Nyabusore, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abasaga miliyoni mu minsi 100, kugira ngo yoherezwe, akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda.

Nyabusore wari Umuyobozi wa ISAE Busogo mu gihe cya Jenoside, avugwaho kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bo mu bice by’icyahoze ari Ruhengeri, ubu ni mu Turere twa Musanze na Nyabihu.

Abatanze ubuhamya bavuga ko Nyabusore w’imyaka 63, yifashishije umwanya ukomeye yari afite icyo gihe atangiza ubwicanyi ku Batutsi benshi bari batuye muri ako gace.

Uyu mugabo uheruka guhabwa ubwenegihugu bw’u Buholandi mu minsi ishize, yashyikirijwe ibaruwa n’ubutabera bw’icyo gihugu, imumenyesha ko arimo gukorwaho iperereza ku byaha ashinjwa, ariko kugeza ubu yibereye mu Mujyi wa Eindhoven, ntaratabwa muri yombi.

Gusa yasabwe gusubiza urupapuro rw’inzira yahawe n’icyo gihugu acumbitsemo kugira ngo abashe gukorwaho iperereza ku byaha akekwaho gukora mu myaka 25 ishize.

Umwe mu barimo gukurikirana ikirego cya Nyabusore usanzwe ari Umunyamuryango wa FDU-Inkingi, yavuze ko “Akimara kwakira ibaruwa imumenyesha ko arimo gukorwaho iperereza, yihutiye kuvuga ko Guverinoma y’u Rwanda imukurikiranye kubera ari impirimbanyi mu bya Politiki.”

Kugeza ubu Ishyaka FDU-Inkingi ryashinzwe na Ingabire Victoire witandukanyije naryo, rivugwaho kwifatanya n’imitwe y’inyeshyamba ikambitse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihuriye mu cyiswe P5 ya Kayumba Nyamwasa.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, yabwiye itangazamakuru ko ibyo akekwaho ntaho bihuriye na Politiki kuko bifitiwe ibimenyetso bimaze imyaka myinshi bikusanywa n’inyandiko ikubiyemo ikirego yohererejwe u Budage mu myaka 10 ishize.

Ati “Ntidukora Ubushinjacyaha bushingiye kuri Politiki, dukurikirana ibyaha dushingiye ku bimenyetso dufite.”

Mutangana avuga ko byaba byiza uyu mugabo yoherejwe mu Rwanda kugira ngo aburanishirizwe imbere y’imiryango yiciye abavandimwe n’inshuti bakundaga.

Nyabusore ashinjwa ibyaha birindwi birimo gukora Jenoside, ubugambanyi bugamije gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubwicanyi, gutsembatsemba, gukora no kuyobora itsinda ry’abicanyi.

Ashinjwa by’umwihariko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 17 bo mu bice bitandukanye by’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bufite icyizere ko Nyabusore azoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikirwanwe n’ubutabera bwaho nk’uko byakozwe kuri Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba boherejwe mu 2016.

Mugimba wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CDR ryagize uruhare mu gutegura no gukora Jenoside ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe i Nyakabanda, ubu ni mu Karere ka Nyarugenge. Yari umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu.

Iyamuremye yari umwe mu bayobozi b’Interahamwe mu Murenge wa Kicukiro, akaba n’umunyamuryango w’Ishyaka MRND.

Amakuru avuga ko umunyamategeko Nyabusore yahisemo kumwunganira muri icyo kirego witwa Caroline Buisman ari nawe wunganiye Iyamuremye na Mugimba ubwo baburanaga basaba kutoherezwa mu Rwanda ariko baza gutsindwa.

Uwo munyamategeko bivugwa ko yakunze kurangwa n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko imiryango y’abacitse ku icumu iba mu Buholandi yamwamaganye.

Mutangana yavuze ko hari abandi bantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside baba mu Buholandi mu myaka isaga 10 ishize u Rwanda rwasabye ko bakurikiranwa ariko nta kirakorwa barimo Charles Ndereyehe.

Uyu wari mu bashinze CDR ndetse mu gihe cya Jenoside yari n’Umuyobozi wa ISAR, ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.