November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

DRC: Radio yafunze imiryango kubera kutumva kimwe Ebola

YASUWE 66 

Radio y’abaturage ya Lwemba (RCL) yakoraga ubukangurambaga bwo kurwanya Ebola yafunze imiryango bitewe n’imyumvire y’abaturage itandukanye kuri iki cyorezo.

Ebola ni icyorezo cyatangiye kuvugwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva muri Kanama 2018, ubu imaze gutwara ubuzima bw’abarenga 2100 gusa mu mbogamizi zagiye zigaragara mu kuyirwanya harimo n’abaturage batemera ko ibaho.

Amakuru dukesha Radio Moto ikorera mu mujyi wa Mambasa uherereyemo agace ka Lwemba, avuga ko uyu mwanzuro wo gufunga RCL wafashwe kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2019,aya makuru akaba yemezwa n’ubuyobozi bw’agace ka Babila-Bahombi ku mpamvu ikurikira:

“Turabamenyesha ko twafunze radio. Muribuka ko ubwo hari ku wa gatandatu taliki ya 2 Ugushyingo 2019, mugenzi wacu Papy Mahamba yishwe, kandi na none yari amaze gucika indi mitego ibiri mu kwezi kumwe gusa. Inzu ye yaratwiswe irakongoka. Ntabwo byari bihagije, nyiri radio, Musa Muongo, umutokozi mukuru, Pascal Sadiki ndetse na Jacques Kambale ushinzwe tekiniki bababajwe n’uru rupfu.”

Andi maradiyo atandatu akorera mu mugi wa Mambasa mu ntara ya Ituri yari yariyemeje gukora ubukangurambaga kugira ngo iki cyorezo kiranduke, ariko bitewe n’amakimbirane bagiranaga n’abaturage batacyemera byabaye ngombwa ko abuhagarika.

Gukomeza ibi biganiro byatumye umunyamakuru Papy Mumbere Mahamba wari umaze kwamamara yishwe atewe ibyuma ku wa 2 Ugushyingo 2019, umugore we arakomeretswa (byavuzwe ko yanafashwe ku ngufu) ndetse n’urugo rwe ruratwikwa. Mbere yo kwicwa ngo bamwe mu baturage bari barihanangirije abanyamakuru ba RCL, bababwira ko bazicwa.