December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Breaking News: Gen.Bgde Afurika Jean wari ukuriye RUDI -URUNANA amaze kwicwa na FARDC

YASUWE 86 

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasiya Congo aremeza ko Gen.Bgde Afurika Jean wari ukuriye RUDI -URUNANA yishwe n’ingaboza FARDC.

Aya makuru aravuga ko  Gen bgde  Juvenal Musabyimana Afurika uzwi  ku mazina ya Jean Michel yiciwe muri ,Teritwari ya Rucuro, Gurupoma ya Busanza, Locarite ya Mpimbi, mu mirwano yashyamiranyije Ingabo za FARDC umutwe udasanzwe wa HIBOU SPECIAL FORCE n’inyeshyamba za RUD- URUNANA P5

 

Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa Sosiyete sivile yo muri kariya gace, imirwano yatangiye satanu z’amanwa  kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Ugushingo 2019, abaguye mu mirwano umubare umaze kumenyekana n’inyeshyamba icumi harimo n’uzwi ku mazina ya Colonel Kagoma akaba yapfanye na Juvenal Musabyimana Afurika uzwi  ku mazina ya Gen.Afurika Jean Michel .

Rwandatribune.com yavuganye kuri telephone n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru  Major.Ndjike Eric yemeza iby’urwo rupfu atumenyesha ko azatubwira birambuye ku munsi w’ejo.

 Ese urupfu rwa Gen.Afurika Jean Michel rusobanuye iki?

Urupfu rwa Afurika Jean Michel rusobanuye byinshi ku mutekano w’uRwanda ndetse na Congo dore ko inyeshyamba yari ayoboye zari zimaze imyaka 15 ziyogoza agace ka Binza, Gasave na Nyabanira hose ni muri Rucuro Kivu y’Amajyaruguru.

 RUD -URUNANA ibifashijwemo na Ntwari Frank muramu wa Kayumba Nyamwasa,yabashije kuba umunyamuryango w’impuzamashyaka P5 umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’uRwanda, ndetse mu bitero by’ubushize byabereye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze, bigahitana abaturage b’inzirakarengane 14, abarwanyi b’uyu mutwe bafashwe n’inzego zishinze umutekano bavuze ko bari batumwe na Gen.bgde Jean Michel.

Uyu munsi taliki ya 09 Ugushyingo 2019, ni umunsi wabaye impurirane y’ibibazo kuri P5 aho uwari Perezida Fondateri Madame Victoire Ingabire yasezeye muri FDU-INKINGI ribereye umunyamuryango P5, agashinga irindi shyaka ryitwa DALFA.

 UMURINZI, no kuba P5 na Kayumba Nyamwasa batakaje ukuboko kwari gusigaye nyuma ya Ben Rutabana waburiwe irengero mu gihugu cya Uganda.

Gen.bgde Juvenal Musabyimana yavutse 1967 avukira mu cyahoze ari Komini Giciye, yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu ishuri rya Gisirikare ESM mu cyiciro cya 31 arangiza ari sous-Liuetenant.

Yayoboye itsinda rito rya gisirikare “Platoon” nyuma yo guhungira Kibumba, intambara itangiye muri Zaire ahungira Tingi Tingi aho yakomereje yerekeza Congo Brazaville mu Nkambi ya Loukolela yanayoboye.

Mu 1998 yahamagawe Kinshasa gufasha ubutegetsi bwa Perezida Desire Kabila na bwo agirwa umuyobozi mu ishuri ritoza abasirikare i Kinshasa ahava yerekeza i Yakoma muri Equateur.

Yoherejwe mu kazi muri Katanga ari S4 (urwego rushinzwe guhuza abasirikare n’abasivile) muri batayo yitwa “Foudre” (Inkuba) mu gace ka Kapona ahava ajyanwa muri batayo ya Samurai nabwo agirwa S4 ahitwa Luwama, ahava ajya kuba S5 ahitwa Kilembwe aho yavuye yiyunga kuri FDLR,  Rudi imaze gushingwa na Gen Musare asimbuye ku buyobozi.

Asize abana 12 barindwi yababyaye ku mugore mukuru uri mu Rwanda, mu Karere ka  Nyabihu, batanu yababyaye ku mugore wa kabiri yari afite ahitwa I Nyabanira ho muri Gurupoma ya Binza, Kivu y’Amajyaruguru.