December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rusizi: Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bateye mu murenge wa Bweyeye

YASUWE 57 

Amakuru aturuka i Nyamuzi na Gikungu mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi aravuga ko ahagana mu ma saa sita z’iri joro ryakeye kuri uyu wa gatanu taliki ya 8 Ugushyingo 2019, abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bikekwa ko baturutse I Burundi basakiranye n’ingabo z’igihugu mu mirwano yamaze iminota igera kuri 30 bahita basubira aho baturutse nta muturage bakomerekeje nta n’icyo bangije.

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 8 Ugushyingo 2019 akomeza abivuga, iyi mirwano yabereye mu misozi ya Shita mu kagari ka Nyamuzi hegeranye n’akandi kagari bihana imbibi ka Gikungu, aho abaturage bahatuye bakanguwe n’urusaku rwinshi rw’amasasu, gusa ngo kuko hari mu gicuku ntibabashije kumenya umubare nyawo w’abateye, icyakora ngo nk’uko bigaragara ukurikije aho banyuze basubira iyo baturutse, birakekwa ko ngo baturutse mu ishyamba ry’i Kibira mu Burundi, aka gace ngo gakora kuri Komini Mabayi y’intara ya Cibitoki mu Burundi, aha basakiraniye n’ingabo za RDF akaba ngo ari hafi y’ishyamba rya Nyungwe.

Umwe mu baturage yabwiye Bwiza.com ati’’ ntituramenya neza abo bashatse guhungabanya umutekano n’icyo bari bagamije mu by’ukuri, ariko urusaku rw’amasasu rwo rwari rwinshi, gusa basanze ingabo zacu ziryamiye amajanja zihita zibasubizayo, nta muturage wahutajwe nta n’ibyo bangije kuko umugambi wabo wahise ukomwa mu nkokora n’ingabo zacu, za RDF.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye Mushimiyimana Janvier, yirinze kuvuga byinshi kuri iki gitero, avuga gusa ko aya masasu yumvikanye ariko nta muturage wagize icyo aba cyangwa ngo hagire icyangizwa, ibindi bikaba byabazwa abashinzwe umutekano kuko barimo kubikurikirana, gusa ngo ukurikiye inzira banyuzemo iri ku kagezi gahari, birakekwa ko baturutse muri iryo shyamba ry’ikibira mu Burundi ari ho banasubiye.

Ati’’ inzego z’umutekano ni zo zibifiteho amakuru ahagije kandi zirimo kubikurikirana, icyakora mu gitondo twakoranye inama n’abaturage turabahumuriza basubiye mu mirimo yabo nta kibazo, gusa twabakanguriye kongera ingufu mu kwicungira umutekano bakaza amarondo akanaba ahagije, banatangira amakuru ku gihe ku cyo bakeka gishobora kubahungabanyiriza umutekano kugira ngo hatagira icyabaca mu rihumye kikabahungabanya.’

Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem, yabwiye Bwiza.com ko kuba byabaye nijoro cyane kandi mu misozi yegereye amashyamba inzego z’umutekano ari zo zibifiteho amakuru ahagije, we nta makuru yandi yabimenyaho.

Ati’’ ayo makuru afitwe n’inzego z’umutekano kuko ibintu by’ijoro kandi hafi y’amashyamba twe ntituba tubifiteho contorole (controle), mwabaza ubuyobozi bw’ingabo,twe nk’ubuyobozi bw’akarere nta kindi twabitangazaho, amakuru ahagije afitwe n’inzego z’umutekano.

Mu mezi ashize uyu murenge wigeze kuvugwamo n’ubundi abitwaje intwaro bawuteyemo bagasahura ibyo kurya mu baturage baragenda, icyakora ngo nyuma y’icyo gihe kugeza ubu wari utekanye.