December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuvugizi wungirije wa ADEPR yitabye urukiko

YASUWE 58 

Kuri uyu wa kane taliki ya 07 Ugushyingo 2019, umuvugizi wungirije w’Itorero ADEPR, Rev. Karangwa John yitabye urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama, aho akurikiranyweho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, uru rubanza rukaba rwasubitswe.

Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu mpera z’Ukwakira 2019, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki 7 Ugushyingo 2019, nibwo yitabye Urukiko kugira ngo haburanwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Rev. Karangwa yaje mu rukiko adafite abamwunganira ndetse nta n’umuntu waje amuherekeje yaba uwo mu muryango cyangwa abakristu basengana nk’uko bikunze kugenda ku bandi.

Ubwo yari ageze imbere y’Inteko iburanisha, Umucamanza yamubajije niba yiteguye kuburana asubiza ko yifuza gusubikisha urubanza kuko adafite abamwunganira.

Yasobanuye ko abamwunganira bahujwe n’ikoranabuhanga ku mugoroba wo kuwa Gatatu taliki ya 6 Ukwakira 2019 ahagana saa kumi n’imwe ku buryo batabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye y’umukiliya wabo.

Umucamanza yabajije ku ruhande rw’Ubushinjacyaha icyo buvuga ku busabe bw’uregwa maze uwari ubuhagarariye avuga ko hashize iminsi itatu bushyikirije dosiye urukiko kandi abunganira uregwa bakabaye barayibonye.

Yakomeje avuga ko ari uburenganzira bw’umuburanyi kuburana afite umwunganira ari nayo mpamvu bifuza ko Urukiko rushyiraho italiki ya hafi urubanza ruzakomerezaho kugira ngo ubushinjacyaha bukomeze iperereza.

Umucamanza yanzuye ko iburanisha ryimuriwe ku italiki 12 Ugushyingo 2019, saa munani z’amanywa.

Inkuru yabanje: http://Umuvugizi wungirije wa ADEPR yatawe muri yombi