December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Yibye inka yatanzwe muri gahunda ya girinka bayisanze iziritse mu rugo rwe

YASUWE 77 

Gahunda ya Gira Inka mu Rwanda, ni gahunda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu rwego rwo gufasha abaturage bafite ubushobozi bucye kwiteza imbere, iyo gahunda ikaba ikorerwa mu turere 30 tugize u Rwanda.

Muri utwo turere harimo akarere ka Karongi kabarizwa mu ntara y’iburengerazuba bw’u Rwanda, muri ako karere hakaba habyutse havugwa inkuru y’umugabo witwa Mbarushimana Francois wari warazengereje abaturage abiba Inka zatanzwe muri gahunda ya girinka.

Burya koko ngo iminsi y’umujura ni mirongo 40 koko, niko byagendekeye Francois ku munsi wa 40 yafashwe ubwo yari amaze kwiba inka y’umuturage witwa Nyiranteziryayo Anataliya, hari mu masaha ya saa sita zijoro zishyira i saa saba ubwo Nyiranteziryayo yabuze inka ye maze aratabaza abaturage baramutabarahaita hatangira gahunda yo gushakisha iyo nka yaribuze.

Bifashishije ibi nono by’aho inka yagiye ikandagira babikurikiye basanga bigera mu rugo rwa Mbarushimana Francois,  niko gukomangirwa abazwa niba ibinono babona mu rugo rwe atari iby’Inka nawe arasobiza ngo nibyayo, niko kwinjira mu nzu ye maze basanga Inka iziritse ku buriri Francois araramo.

Abaturage batabaye ari benshi

Umwana wa Mbarushimana yavuze ko atari ubwa mbere Se azanye inka mu rugo yibye ko ajya azizana yarangiza akamuha amafaranga ngo ntabivuge, ndetse na Mbarushimana akaba yemereye abaturage ko Inka 2 ziherutse kubura muri ako gace ariwe wazitwaye.

Mbarushimana uherutse gukubita Se umubyara ishoka bivugwa ko atari ubwambere y’ibye kubera ko yigeze no gufatanwa kashe ya Komini ndetse ngo akunda kugendana ibyuma akaba afite akazina bakunda kumwita ka Kisu mu rurimi rw’igiswahili bivuze icyuma mu kinyarwanda, nk’uko byatangajwe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi Uwimana Fanuel.