December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Byari ibyishimo bikomeye cyane ubwo ikipe Springboks ya Africa y’epfo yatwaraga igikombe cy’isi mu mukino wa Rugby-Amafoto

YASUWE 52 

Mu mikino y’igikombe cy’isi cy’ibihugu cyari kimaze igihe kirenga ukwezi kiri kubera ku mugabane wa Aziya mu gihugu cy’u Buyapani, uyu munsi talikiya 2 Ugushyingo 2019 byari ibyishimo byinshi cyane kubanya Africa y’epfo mu mujyi wa Yokohama ubwo Ikipe y’igihugu mu mukino wa Rugby yatwaraga igikombe cy’isi itsinze ikipe y’Ubwongereza ku mukino wanyuma.

Iyi mikino yatangiye gukinwa taliki 20 Nzeri 2019, umukino wo gufungura amarushanwa ubera kuri Stade yo mujyi wa Tokyo(Tokyo Stadium) ikaba yasojwe tariki 2 Ugushyingo 2019 umukino wanyuma ubera kuri Yokohama Stadium iri mu mujyi wa Yokohama.

Ibihugu 20 nibyo byari byabonye itike yo gukina iyi mukino y’igikombe cy’isi muri 93 byari byakinnye imikino yo gushaka itike yo kukitabira, kikaba kirangiye hakinwe imikino yose hamwe 45.

N’ibyishimo byinshi, igikombe cy’isi mu mukino wa Rugby cyatwawe n’ikipe ya Afrika y’epfo itsinze Ubwongereza ibitego 32-12, Ubwongereza nk’ikipe yageze ku mukino wanyuma yatwaye umwanya wa kabri, umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya New Zealand itsinze ikipe ya Wales.

Iki ni igikombe cya gatatu ikipe ya Afrika y’epfo itwaye kuva mu mwaka wa 1995, ikaba ije ikurikira ikipe ya New Zealand nayo yagitwaye inshuro 3(1987,2011,2015).

Uyu munsi byari ibyishimo byinshi cyane nk’ishema kuri Afrika y’epfo ndetse n’ishema kuri Afrika muri rusange gutwara igikombe cy’Isi.